AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umunyarwanda Jackson Musoni yaguye mu mpanuka ya Ethiopian Airline

Yanditswe Mar, 10 2019 15:47 PM | 10,100 Views



Jackson  Musoni niwe munyarwanda uri mu bantu 157 baguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airline yabaye kuri iki Cyumweru tariki 10 Werurwe 2019; ubwo iyi ndege yavaga Addis Ababa ijya Nairobi.

Amakuru avuga ko uyu Jackson Musoni yakoreraga umuryango wa UNHCR mu gihugu cya Sudani y’Epfo; kandi ko asize umugore n’abana babiri; umukobwa n’umuhungu.

Bivugwa ko mbere yo gukorera muri Sudani y’Epfo, Musoni yakoze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu myaka ya 2011 na 2013.

Uretse uyu Munyarwanda, muri iyi ndege haguyemo:

  • Abanyakenya 32
  • Abanyakanada 18
  • Abanya-Ethiopia 9
  • Abataliyani 8
  • Abashinwa 8
  • Abanyamerika 8
  • Abongereza 7
  • Abafaransa 7
  • Abanyamisiri 6
  • Abadage 5
  • Abaholandi 5
  • Abanya-Australia 3
  • Abafite Pasiporo z'Umuryango w'Abibumbye (UN) 1
  • Abanya-Slovakia 4
  • Abahinde 4
  • Abarusiya 3
  • Abanya-Poland 2
  • Abanya-Marocc 2
  • Abanya-Israeli 2
  • Umubiligi 1 
  • Umugande 1
  • Umunya-Yemeni 1
  • Umunya-Sudani 1
  • Umunya-Togo 1
  • Umunya-Mozambique 1
  • Umunya-Norvege 1

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije imiryango yabuze abayo muri iyi mpanuka, avuga ko yifatanyije nabo mu kababaro.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage