AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

Umunyamabanga w'Ihuriro ry'Inteko Zishinga Amategeko ku Isi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe Oct, 16 2022 19:58 PM | 100,973 Views




Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Ukwakira, Umunyamabanga mukuru w'ihuriro ry'inteko zishinga amategeko ku isi Martin Chungong ukomoka muri Cameroon yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, asaba amahanga kurushaho gukumira Jenoside.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka y'uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse n'uko yahagaritswe n'uburyo abanyarwanda bagerageje guhangana n'ingaruka zayo, Umunyamabanga Mukuru w'Ihuriro ry'Inteko Zishinga Amategeko ku isi Martin Chungong yavuze ko ibyo yabonye bimuteye umubabaro kandi bimuhaye umukoro wo gukangurira isi yose kurwanya abahembera urwango ndetse no gukumira ko Jenoside yakongera kubaho.

"Ni ubwa mbere ngeze hano, ariko ndumva mfite ipfunwe kuko umuryango mpuzamahanga watsinzwe muri iki gihugu. Uru ruzinduko rumpaye isomo ko hari icyakorwa hagamijwe kugira ngo ibyabaye mu gihugu cyanyu mu mwaka wa 1994 bye kongera kubaho ukundi haba mu Rwanda cyangwa mu kindi gihugu. Tuzakomeza gukangurira Inteko Zishinga amategeko gufasha za guverinoma kubona ingengo y'imari y'ibikorwa byigisha amahoro, ubwuzuzanye n'ubworoherane kuko ikiremwamuntu ari kimwe. Ubutumwa njyaniye bagenzi banjye ni uko ari inshingano zacu nk'abashinga amategeko kurinda Isi ibyabaye mu Rwanda."

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Senateri Nyirasafari Esperance avuga ko kumenya amateka y'u Rwanda n'ayaranze Jenoside yakorewe abatutsi bifasha abagize inteko zishinga amategeko zo ku isi gushyigikira u Rwanda mu rugamba rwo gukomeza guhana abayigizemo uruhare bakihishe mu bihugu byayo.

Mu gitabo cy'urwibutso,Martin Chungong yanditsemo amagambo yo kwihanganisha abagize umuryango nyarwanda, no kubashimira intambwe bagezeho bivana mu ngaruka zatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko we ubwe yiyemeje kugira uruhare mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ku Isi.





Jean Paul MANIRAHO




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza