Yanditswe Oct, 16 2022 19:58 PM | 100,973 Views
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Ukwakira, Umunyamabanga mukuru w'ihuriro ry'inteko zishinga amategeko ku isi Martin Chungong ukomoka muri Cameroon yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, asaba amahanga kurushaho gukumira Jenoside.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka y'uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse n'uko yahagaritswe n'uburyo abanyarwanda bagerageje guhangana n'ingaruka zayo, Umunyamabanga Mukuru w'Ihuriro ry'Inteko Zishinga Amategeko ku isi Martin Chungong yavuze ko ibyo yabonye bimuteye umubabaro kandi bimuhaye umukoro wo gukangurira isi yose kurwanya abahembera urwango ndetse no gukumira ko Jenoside yakongera kubaho.
"Ni ubwa mbere ngeze hano, ariko ndumva mfite ipfunwe kuko umuryango mpuzamahanga watsinzwe muri iki gihugu. Uru ruzinduko rumpaye isomo ko hari icyakorwa hagamijwe kugira ngo ibyabaye mu gihugu cyanyu mu mwaka wa 1994 bye kongera kubaho ukundi haba mu Rwanda cyangwa mu kindi gihugu. Tuzakomeza gukangurira Inteko Zishinga amategeko gufasha za guverinoma kubona ingengo y'imari y'ibikorwa byigisha amahoro, ubwuzuzanye n'ubworoherane kuko ikiremwamuntu ari kimwe. Ubutumwa njyaniye bagenzi banjye ni uko ari inshingano zacu nk'abashinga amategeko kurinda Isi ibyabaye mu Rwanda."
Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Senateri Nyirasafari Esperance avuga ko kumenya amateka y'u Rwanda n'ayaranze Jenoside yakorewe abatutsi bifasha abagize inteko zishinga amategeko zo ku isi gushyigikira u Rwanda mu rugamba rwo gukomeza guhana abayigizemo uruhare bakihishe mu bihugu byayo.
Mu gitabo cy'urwibutso,Martin Chungong yanditsemo amagambo yo kwihanganisha abagize umuryango nyarwanda, no kubashimira intambwe bagezeho bivana mu ngaruka zatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko we ubwe yiyemeje kugira uruhare mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ku Isi.
Jean Paul MANIRAHO
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
17 minutes
Soma inkuru
Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside
1 hour
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru