Yanditswe Mar, 26 2022 21:06 PM | 21,222 Views
Nyuma y'imyaka isaga 2 ibikorwa by'umuganda bisubitswe kubera kwirinda icyorezo cya Covid 19, mu Mujyi wa Kigali hongeye gusubukurwa ibi bikorwa byibanze ahanini ku kurwanya isuri na cyane ko mu bihe biri imbere biba biteganijwemo imvura nyinshi ikunze kuba intandaro y'ibiza byangiza byinshi harimo no gutwara ubuzima bw'abantu.
Ntibyari biherutse kubona mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali itarimo urujya n'uruza rw'abantu usibye mu bihe bya gahunda ya guma mu rugo yaturukaga ku ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza yo kwirinda covid 19.
Umuganda wongeye gutuma mu Mujyi wa Kigali hataba urujya n'uruza nk'urusanzwe.
Byinshi mu bikorwa byibanzweho mu turere tugize Umujyi wa Kigali birebana n'isuku, gusibura no guha inzira imiferege y'amazi hagamijwe kwirinda ingaruka z'isuri, gutegura ahazubakirwa abagizweho ingaruka n'ibiza, kurwanya isuri mu buryo bunyuranye haterwa ibiti n'ibindi.
Abatuye n'abakorera mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bari banyotewe n'ibikorwa by'umuganda kuko usibye kongera guhuza abaturage benshi, ngo banaboneyeho umwanya wo gutangira kwirinda ingaruka ziterwa n'ibiza.
Usibye ibikorwa byo kurwanya isuri, nko mu Karere ka Kicukiro by'umwihariko abatuye mu Murenge wa Kanombe baneretswe uburyo bashobora gusana imihanda ku buryo burambye kugira ngo irusheho kuba nyabagendwa, iyi ikaba ari indi ntambwe ikomeye yo kubungabunga imihanda itarashyirwamo kaburimbo.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa asobanura ko kuba hari hashize igihe kinini nta muganda uba ngo byatumye hari byinshi byangirika birimo imirwanyasuri, cyokora agashimangira ko imbaraga zigiye gushyirwa mu kurengera ibidukikije mu rwego rwo kugabanya ubwinshi bw'amazi akunze kuba intandaro y'ibiza.
Ibikorwa by'umuganda wa buri mpera z'ukwezi byongeye gusubukurwa mu kwezi gushize kwa 2 uyu mwaka mu gihugu hose usibye Umujyi wa Kigali waberagamo isiganwa mpuzamahanga ry'amagare rizwi nka Tour du Rwanda. Ni nyuma y'uko ibikorwa by'umuganda byaherukaga mbere y'uko icyorezo cya Covid 19 kigera mu Rwanda mu kwezi kwa 3 kwa 2020.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru