Yanditswe Jan, 22 2021 07:58 AM | 80,683 Views
Umujyi wa Kigali watangiye
gutanga ibiribwa ku miryango imwe n'imwe mu rwego rwo kuyunganira muri iki gihe
cya gahunda ya Guma mu Rugo. Biteganyijwe ko ingo 69 zizahabwa ibi biribwa
ariko ubuyobozi bukemeza ko n’abandi bagira ibibazo byo kubona ibibatunga bazunganirwa.
Ku ikubitiro bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro bagejejweho umuceri n'ibishyimbo, hagendewe ku mubare w’abagize umuryango, aho nk' umuryango ugizwe n' abantu barenga batandatu bahawe ibiro 14 by' ibishyimbo n'ibiro 25 by'umuceri.
Aba baturage bakaba bishimiye ubu bufasha kuko ubuzima bwari bwatangiye kubagora kubera kudakora nk’uko bisanzwe.
Ku rundi ruhande ariko hari bamwe mu baturage bataragerwaho n’ibi byo kurya, nk’aba twasanze mu murenge wa kimisagara bifuza ko byabageraho na bo.
Aba baturage bahawe ibiryo ni bamwe mu bagize imiryango ibihumbi 69 umujyi wa Kigali uvuga ko umaze kubarura bakaba bazagerwaho n’ibyo kurya.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko abahabwa ibi biribwa ari abasanzwe babona ibyo kurya ari uko bakoze, harimo abafundi, abayede, abakora mu binamba n'abandi kandi ko ari gahunda izakomeza igihe hakiriho iyi gahunda ya guma mu rugo.
Avuga ko gutanga ibi biribwa bizakorwa mu mucyo, aho urubyiruko rw'abakorerabushake rubitanga rubikora urugo ku rundi kandi bigakorwa hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda Covid19.
Fiston Felix HABINEZA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru