AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Umujyi wa Kigali watangiye kugoboka abaturage bakeneye ibiribwa

Yanditswe Jan, 22 2021 07:58 AM | 80,683 Views



Umujyi wa Kigali watangiye gutanga ibiribwa ku miryango imwe n'imwe mu rwego rwo kuyunganira muri iki gihe cya gahunda ya Guma mu Rugo. Biteganyijwe ko ingo 69 zizahabwa ibi biribwa ariko ubuyobozi bukemeza ko n’abandi bagira ibibazo byo kubona ibibatunga bazunganirwa.

Ku ikubitiro bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro bagejejweho umuceri n'ibishyimbo, hagendewe ku mubare w’abagize umuryango, aho nk' umuryango ugizwe n' abantu barenga batandatu bahawe ibiro 14 by' ibishyimbo n'ibiro 25 by'umuceri.

Aba baturage bakaba bishimiye ubu bufasha kuko  ubuzima bwari bwatangiye kubagora kubera kudakora nk’uko bisanzwe.

Ku rundi ruhande ariko hari bamwe mu baturage bataragerwaho n’ibi byo kurya, nk’aba twasanze mu murenge wa kimisagara bifuza ko byabageraho na bo.

Aba baturage bahawe ibiryo ni bamwe mu bagize imiryango ibihumbi 69 umujyi wa Kigali uvuga ko umaze kubarura bakaba bazagerwaho n’ibyo kurya.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko abahabwa ibi biribwa ari abasanzwe babona ibyo kurya ari uko bakoze, harimo abafundi, abayede, abakora mu binamba n'abandi kandi ko ari gahunda izakomeza igihe hakiriho iyi gahunda ya guma mu rugo.

Avuga ko  gutanga ibi biribwa bizakorwa mu mucyo, aho urubyiruko rw'abakorerabushake rubitanga rubikora urugo ku rundi kandi bigakorwa hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda Covid19.


Fiston Felix HABINEZA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage