AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umujyi wa Kigali uvuga ko utazihanganira abantu bangiza ibikorwaremezo

Yanditswe Nov, 15 2021 08:35 AM | 88,796 Views



Abatuye Umujyi wa Kigali n’abawugenda barasaba ko amarondo y’umwuga yarushaho gukora bagafatanya kubungabunga ibikorwaremezo biri ku mihanda minini no mu nsinsiro byangizwa.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko butazihanganira abafatirwa muri ibi byaha bifatwa nk’ubugizi bwa nabi.

Umunsi ku munsi mu Mujyi wa Kigali hazamurwa imiturirwa y’amazu ndetse hakubakwa n’imihanda ya kaburimbo igezweho.

Uko ibi bikorwaremezo byubakwa ni na ko Leta igenda  ishyiramo izindi mbaraga imihanda igacanirwa mu buryo bwa rusange ndetse n’imiyoboro y’amazi igatwikirwaho ibisima.

Abatuye uyu mujyi n’abawugendamo bavuga ko batewe impungenge n’abajura biba insinga z’amashanyarazi,ibyapa byo ku mihanda biyobora ibinyabiziga n’ibiranga ahantu mu nsinsiro ndetse n’amatiyo y’amazi acukurwa mu butaka  bikaburirwa irengero.

Aba baturage barasaba ko amarondo y’umwuga yashyirwamo imbaraga bagafatanya ku bungabunga ibi bikorwaremezo.

Bifuza ko kandi abakozi bafite uburenganzira bwo gukora muri ibi bikorwaremezo bajya bambara imyenda y’akazi n’ibyangombwa bibaranga.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko iki kibazo kimaze gufata intera nini ku mihanda imwe n’imwe yo muri uyu mujyi cyane cyane iri kubakwa vuba.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard avuga ko batazihanganira umuntu wese wishora muri izi ngeso mbi zo kwiba no kwangiza ibikorwaremezo kuko hari n’ibiri kwibwa no kwangizwa ba rwiyemezamirimo batarabimurikira Umujyi wa Kigali bikagorana kubisubizaho.

Uyu muyobozi asaba abaturage kujya bashishoza bakareba niba umuturage uri gukora muri ibyo bikorwaremezo afite ibyangombwa bimuranga n’umwambaro w’akazi kandi na bo bakabigira ibyabo.

Kuri ubu mu mujyi wa Kigali hamaze kubarurwa ibilometero 8,6 by’insinga z’amashanyarazi zibwe,ibyapa 16 ku mihanda na byo byibwe ndetse n’imifuniko cyangwa ibisima (darete) bipfundikira imiyoboro y’amazi byagiye byibwa ibindi bikangizwa.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage