Yanditswe Mar, 22 2021 09:03 AM | 49,907 Views
Kuva gahunda ya guma mu karere ivanyweho, hari agace kageragamo imodoka zitwara abagenzi, zihuza Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Rulindo, zikoresheje umuhanda Nzove - Rutonde abaturage bavuga ko zitongeye kuhagera. Abashoferi bo bavuga ko umuhanda wangiritse cyane batajyanamo imodoka.
Ni ikibazo kiri ku muhanda uva muri gare ya Nyabugogo, Giticyinyoni, Nzove kugera mu kagali ka Rutonde mu Murenge wa Shyorongi. Mbere y'uko ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n'uturere zisubikwa kubera icyorezo cya COVID19, izi modoka zatwaraga abagenzi muri uyu muhanda zikabageza i Rutonde. Kuri ubu Izi modoka ntizirenga Umujyi wa Kigali, mu Murenge wa Kanyinya. Abahatuye bakibaza niba bakiri muri guma mu karere.
Abatwara izi modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bavuga ko batagera mu Karere ka Rulindo nk'uko byari bisanzwe, bitewe n'ikibazo cy'umuhanda wangiritse.
Twagirayezu Jacques ati ""Mbere hari imashini yari yaraciyemo ukabona ko umuhanda wajyamo nta kibazo, ariko muri iyi minsi umuhanda warangiritse naha urabona ko ari ikibazo, iyo ugeze hirya ho ubona ko bikabije, imodoka iyo tuyikoresheje bucya tujya mu igaraje."
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubwikorezi mu Rwego ngenzuramikorere, Anthony Kulamba, avuga ko hari gahunda yo gukemura iki kibazo mu buryo bw'agateganyo bashyiramo imodoka ntoya zitwara abagenzi.
Ati “Turimo turaganira n’abafatanyabikorwa, abatwara abagenzi n’abakora imihanda kugira ngo dushake igisubizo nk’uko wabibonye ni umuhanda wangiritse ariko inzego zibishinzwe zibirimo nyuma yo kuganira na kompani itwara abagenzi muri ako gace twemeranyije ko nko mu minsi 2 cyangwa 3 dushaka igisubizo abagenzi babone uko bagera aho bageraga ni ukuvuga ko mu mwanya w’imodoka nini zitagishobora kuharenga hariya hangiritse harashaka imodoka nto za minibus.”
Mu mpera z’ukwezi kwa 2 Minisiteri y’Ibikorwa remezo yari yanditse kuri twitter ko guhera mu cyumweru cya mbere cy’uku kwezi kwa 3 imirimo yo gusana umuhanda Nzove-Ruli-Gakenke yari kuba yatangiye, ikarangira mu mpera za Werurwe. Imirimo yagombaga kwibandwaho yari ugusiba ibinogo, gukemura ikibazo cy'amazi areka no gushyiramo laterite.
Na ho gushyiramo kaburimbo bikazatangira muri Kamena uyu mwaka. Gusa muri iki gihe nta mirimo irimo kuhakorerwa.
Umuyobozi Mukuru wungirije w'ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi RTDA, Emile Patrick Baganizi aremeza ko uku kwezi kwa gatatu iyi mirimo yo kuwusana izaba yarangiye.
Ati “Bari batangiye kuzanamo imashini ariko bahura n'ikibazo cya fibre optique ariko ubu yamaze kuvamo ubu ngubu ku buryo ubu imashini zongera zikagarukamo, zikahatunganya aho hameze nabi,ariko umuhanda wo kugendeka ahameze nabi tugiye kuhasana byihutirwa,ariko dukomeza kuwureba kugira ngo tuwubungabunge ku bice bimeze nabi. Turateganya ko turaba twabitunganije mu mpera z’uku kwezi kwa gatatu umuhanda ukongera kugendeka.”
Uyu muhanda Nzove-Ruli-Gakenke ufite uburebure bwa kilometero 67, ukaba ukoreshwa n’abaturage b’uturere twa Nyarugenge, Rulindo na Gakenke.
Jean Paul TURATSINZE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru