AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uko guhuza ubutaka bikomeje kuzamura umusaruro w’ubuhinzi

Yanditswe Jan, 04 2021 09:27 AM | 155,152 Views



Mu mwaka wa 2020 ubuhinzi bwinjije amafaranga y’u Rwanda miliyari 419 nk’uko bigaragazwa na Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare. Umusaruro uva muri uru rwego kandi wazamutseho 5% bijyana no kwiyongera k’ubuso buhingwa ndetse n’ubw’ubutaka bwahujwe. 

Kwiyongera k’umusaruro w’ubuhinzi bifitanye isano n’uk’ubuso bwahujwe mu gihugu kuko bwatanze umusaruro mwinshi kurusha uwaturutse ku buso bw'imirima y'abaturage yahinzwe idahujwe.

Guhinga ku buso bw’imirima y’abaturage umwe umwe biri mu byo bagaragaza nk’ibidindiza umusaruro wabo.

Ku rundi ruhande, Emmanuel Ndayizigiye uyoboye ihuriro ry'abagoronome bize muri Israel avuga ko bafite hegitari zisaga ibihumbi icumi zahujwe ku buryo asanga biri mu byongera umusaruro w’ubuhinzi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare muri raporo y’umwaka wa 2020 kigaragaza ko umusaruro w’ubuhinzi wazamutse.

Nk'umusaruro w’ibitoki wazamutseho 12% bagereranyije n'umwaka wa 2019, umusaruro w'ibigori n'amasaka uzamukaho 7%, na ho uw'imyumbati wiyongereyeho 8%.

Iyi raporo ariko igaragaza umusaruro w'umuceri wo wamanutse ku kigero cya 11%, uw'ibirayi ugabanukaho 12% ndetse n'umusaruro w'ibishyimbo umanuka ku 9%.

Kugabanuka k’umusaruro w’ibi bihingwa byanagaragaye ku isoko cyane cyane ibishyimbo n’ibirayi.

Impuguke mu buhinzi akaba n'umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'ubuhinzi Dr. Celestin Ukozehasi avuga ko guhuza ubutaka binafasha leta muri gahunda zayo zo kugeza ibikorwaremezo ku bahinzi.

Ubutaka bwose bwahinzwe mu mwaka wa 2020 bwari hegitari miliyoni imwe n'ibihumbi ijana bungana na 81% by'ubutaka bwose buhingwa mu gihugu, ugereranyijwe n'umwaka wa 2018/2019. Mu  mwaka wa 2020, ubuhinzi bwinjirije igihugu miriyari 419 mu mafaranga y'u Rwanda.

Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage