AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uko bamwe mu baturage bavuga ku gutanga ingingo zabo z'umubiri zigafasha abandi bazikeneye

Yanditswe Dec, 06 2021 15:00 PM | 24,607 Views



Mu gihe umwaka utaha mu Rwanda hazatangizwa ubuvuzi bwo guhanahana ingingo kubazikeneye, hari abaturage bemeza ko bizaborohera gutanga ingingo zabo z'umubiri zikaba zafasha abandi bazikeneye ndetse akaba ari ni ikintu bishimira ko kizagabanya ikiguzi cy'abajyaga kwivuriza mu mahanga.

Bamwe mu baturage bemeza ko n'igihe bazaba bitabye Imana nta kibazo babona, cy'uko izo ngingo zabo zanahabwa abazikeneye.

Impuguke z'abaganga zivuga ko mu ngingo z'umubiri zishobora gutangwa zikanakirwa n'abazikeneye zirimo impyiko, umwijima, imisokoro ndetse n'agahu ko mu jisho.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe ibirebana no gutanga amaraso mu kigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC, Dr. Muyombo Thomas avuga ko bumwe muri ubwo  buvuzi harimo nubwo bw'utwo duhu tw'amaso buzatangira umwaka utaha.

Kuba mu Rwanda hagiye gutangizwa ubuvuzi bwo guhanahana ingingo zinyuranye z'umuburi, ni igikorwa cyishimiwe n'abaturage benshi.

Usibye kwifashishwa mu butabazi, izo ngingo z'abitabye Imana bazifashisha mu bushakashatsi, nkuko Dr. Hurbert Mushumba impuguke mubirebana na siyansi y'ibimenyetso n'isano mu maraso nawe yabisobanuye.

Muri Mata 2012 mu igazeti ya leta hasohotse iteka rya Minisitiri rigena ibikorwa bijyanye no gukuramo no gusimbura ingingo.

Iryo tegeko ryaje kuvugururwa muri 2018 ndetse n'uyu mwaka ryongeye kuvugururwa ku buryo umushinga w'iryo tegeko washyikirijwe inama y'abaminisitiri ukaba utegerejwe kwemezwa.

Mu biteganyijwe guhinduka, birimo ibijyanye n'imyaka y'abatanga ingingo ikava kuri 21 ikagera kuri 18 ndetse hakamenyekana uwishingira ikiguzi cy'ubuvuzi bw'uwatanze ingingo ze gufasha abandi.

Bosco Kwizera




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage