Yanditswe Dec, 21 2020 09:41 AM | 165,707 Views
Ingeri z'abanyarwanda batandukanye bishimiye icyemezo cya Leta y'u Rwanda cyo kuvugurura ingingo zimwe z'amabwiriza y'imyandikire y'ururimi rw'ikinyarwanda yashyizweho mu 2014 akaba atarashyizwe mu bikorwa nk'uko byari byitezwe,kuko atashingiye ku bitekerezo by'Abanyarwanda.
Mu bigo by'amashuri ku byiciro bitandukanye,abanyamakuru,ku byapa ndetse no muzindi nzego zitandukanye ni ahantu hakoreshwa ururimi rw'Ikinyarwanda.
Muri 2014 habayeho impinduka kuri zimwe mu ngingo z'amabwiriza y'imyandikire y'ururimi rw'ikinyarwanda.Ni igikorwa abantu mu ngeri zinyuranye batahwemye kunenga ngo kuko muri iri vugururwa ritigeze rishingira ku bitekerezo by'abanyarwanda .
Ibi byanatumye muri uyu mwaka wa 2020 Leta ifata icyemezo cyo kuvugurura zimwe mu ngingo z'aya mabwiriza y'imyandikire y'ururimi rw'ikinyarwanda kuko bamwe zari zarabagoye. Bamwe bavuga ko kuba byavuguruwe ari ikintu cyiza.
Umuyobozi wungirije w'inteko y'umuco akaba n'umwarimu muri kaminuza wigisha ururimi rw'ikinyarwanda Uwiringiyimana Jean Claude avuga ko aya mabwiriza ku myandikire y'ururimi rw'ikinyarwanda yari yarateye urujijo n'impaka ku barukoresha ibi bikagaragazwa n'uko mu mabwiriza yarasanzwe akurikizwa harimo ibyirengagijwe.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard avuga ko Leta y'u Rwanda yafashe iki cyemezo cyo kuvugurura amabwiriza y' imyandikire kugira ngo hashingirwe ku bitekerezo by'Abanyarwanda nkaba nyiri ururimi dore ko aya mabwiriza ya 2014 atigeze ashyirwa mu bikorwa.
Ku kibazo cy'abari baratangiye gushyira mu bikorwa amabwiriza y'imyandikirenko mu mashuri abanza ndetse hakaba hari n'ibitabo byahise bisohoka,Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'urubyiruko n'umuco avuga ko hari uburyo abanyeshuri bizigishwa izo mpinduka.
Mu ivugururwa ry'aya mabwiriza y'imyandikire y'ururimi rw'ikinyarwanda ya 2014 ingingo 13 muri 46 nizo zagorowe kuko hari aho amabwiriza yavuguruzaga ibyari bimenyerewe kandi bitabangamira abandika,ingingo wasangaga zitareba imyandikire ahubwo zijyanye n'andi mategeko ndetse n'ingingo zitari zisobanutse ku buryo bw'imbitse zikaba zari zikeneye gusesengurwa kurushaho no gutangirwa ingero zinoze.
Jean Paul TURATSINZE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru