AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Uko abaturage bakiriye ivugururwa ry'amabwiriza y'imyandikire y'Ikinyarwanda yari yateje impaka

Yanditswe Dec, 21 2020 09:41 AM | 165,707 Views



Ingeri z'abanyarwanda batandukanye bishimiye icyemezo cya Leta y'u Rwanda cyo kuvugurura  ingingo zimwe z'amabwiriza  y'imyandikire y'ururimi rw'ikinyarwanda yashyizweho mu 2014 akaba atarashyizwe mu bikorwa nk'uko byari byitezwe,kuko atashingiye ku bitekerezo by'Abanyarwanda. 

Mu bigo by'amashuri ku byiciro bitandukanye,abanyamakuru,ku byapa  ndetse no muzindi nzego zitandukanye ni ahantu hakoreshwa ururimi rw'Ikinyarwanda.

Muri  2014 habayeho impinduka kuri zimwe mu ngingo z'amabwiriza y'imyandikire y'ururimi rw'ikinyarwanda.Ni igikorwa abantu mu ngeri zinyuranye batahwemye kunenga ngo kuko muri iri vugururwa ritigeze rishingira ku bitekerezo by'abanyarwanda .

Ibi byanatumye muri uyu mwaka wa 2020 Leta ifata icyemezo cyo kuvugurura zimwe mu ngingo z'aya mabwiriza y'imyandikire y'ururimi rw'ikinyarwanda kuko bamwe zari zarabagoye. Bamwe bavuga ko kuba byavuguruwe ari ikintu cyiza.

Umuyobozi wungirije w'inteko y'umuco akaba n'umwarimu muri kaminuza wigisha ururimi rw'ikinyarwanda Uwiringiyimana Jean Claude avuga ko aya mabwiriza ku myandikire y'ururimi rw'ikinyarwanda yari yarateye urujijo n'impaka ku barukoresha ibi bikagaragazwa n'uko mu mabwiriza yarasanzwe akurikizwa harimo ibyirengagijwe.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard avuga ko Leta y'u Rwanda yafashe iki cyemezo cyo kuvugurura amabwiriza y' imyandikire  kugira ngo hashingirwe ku bitekerezo by'Abanyarwanda nkaba nyiri ururimi dore ko aya mabwiriza ya 2014 atigeze ashyirwa mu bikorwa.

Ku kibazo cy'abari baratangiye gushyira mu bikorwa amabwiriza y'imyandikirenko mu mashuri abanza ndetse hakaba hari n'ibitabo byahise bisohoka,Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'urubyiruko n'umuco avuga ko hari uburyo abanyeshuri bizigishwa izo mpinduka.

Mu ivugururwa ry'aya mabwiriza y'imyandikire  y'ururimi rw'ikinyarwanda ya 2014 ingingo 13 muri 46 nizo zagorowe kuko hari aho amabwiriza yavuguruzaga ibyari bimenyerewe kandi bitabangamira abandika,ingingo wasangaga zitareba imyandikire ahubwo zijyanye n'andi mategeko ndetse n'ingingo zitari zisobanutse  ku buryo bw'imbitse  zikaba zari zikeneye gusesengurwa kurushaho no gutangirwa ingero zinoze.


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage