AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Uko abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Huye bakiriye igarurwa mu Rwanda rya Rutunga

Yanditswe Jul, 27 2021 18:29 PM | 52,699 Views



Bamwe mu  barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komine Ruhashya n’abandi bakoranaga na Venant Rutunga mu cyahoze ari ISAR Rubona ubu ni RAB, bavuga ko ari we wagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Rubona nyuma yo kuzana abajandarume.

Bavuze ko kuba yashyikirijwe ubutabera bw’u Rwanda, babishimira uruhare leta igirana n’amahanga mu gukurikirana abasize bakoze Jenoside cyane cyane ba ruharwa.

Rutunga Venant yavukiye mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri mu 1949 ubu ni mu karere ka Gakenke.

Hagati y’umwaka w’1983-1984 uyu Rutunga Venant yaje kuba umuyobozi wungirije mu kigo cyahoze ari ISAR Rubona, n umwanya yamazeho igihe kitari gito haba kubwa Gahamanyi wari umuyobozi mukuru kugeza ku bwa Charles Ndereyehe na we ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside.

Bamwe mu batangabuhamya batashatse ko imyirondoro yabo ishyirwa ahagaragara kubera umutekano wabo, bavuga ko uyu Venant Rutunga  yagiye ayobora inama kenshi zacurirwagamo imigambi yo gushyira mu bikorwa Jenoside yategurwaga gushyirwa mu bikorwa muri Mata 1994.

Mu cyahoze ari ISAR Rubona hari hahungiye Abatutsi benshi bari baturutse mu yahoze ari amakonine Ruhashya, Rusatira, Maraba, Mbazi na Mugusa, hari kandi na bamwe mu bari baracitse ku icumu bari baravuye mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro.

Aba batangabuhamya bavuga ko hashize iminsi aba Batutsi birwanaho ku buryo byanatangaga icyizere ko bazarokoka, kuko bari baramaze kunesha interahamwe zabagabagaho ibitero.

Nyuma yo kwihagararaho kw’aba Batutsi, ngo byatumye Venant Rutunga afata imodoka ajya i Butare maze azana abajandarume bafatanyije n’interahamwe n’abasirikare babaga muri iki kigo maze Abatutsi basaga 1000 bicirwa muri icyo gitero.

Kuba yashyikirijwe ubutabera bw’u Rwanda ngo birashimangira uruhare Leta igirana n’amahanga mu gukurikirana abasize bakoze Genocide cyane cyane ba Ruharwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene, asanga kuba hari ibihugu byohereza abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda, bigaragaza ko byatangiye guha agaciro uburemere Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse bikanagaragaza icyizere ubutabera bw’u Rwanda bufitiwe n’ibyo bihugu.

Mu myaka 27 ishize Jenoside ihagaritswe, u Rwanda rwatanze impapuro zisaba guta muri yombi abagize uruhare muri Jenoside zigera ku 1000.

Mu 2014 ni bwo kandi umuryango w’abibumbye wafashe icyemezo gifite nomero 21-50 cyibutsa ibihugu byose ko bifite inshingano zo gukurikirana cyangwa kohereza mu Rwanda abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Callixte Kaberuka




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage