AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uko Intara y’u Burengerazuba ihagaze mu gukingira Covid19

Yanditswe Jan, 26 2022 18:45 PM | 27,015 Views



Mu gihe hasozwa iminsi 10 y’ubukangurambaga bwo gukingira Covid19, ubuyobozi bw’Intara y’u Burengerazuba bwatangaje ko abantu 175 168 bagombaga gukingirwa bakingiwe ku kigero cya 64% muri ubu bukangurambaga. 

Ivuga ko muri rusange iyi ntara iri kuri 92.1% ku bikingije urukingo rwa mbere, na 77% ku rwa kabiri intego akaba ari ukuba abamaze gukingira abagomba gukingirwa bose muri uku kwezi.

Icyari kigambiriwe muri ubu bukangurambaga bw’iminsi 10 busojwe, ni ukugira ngo abantu bose batarakingirwa urukingo rwa mbere n’urwa kabiri baruhabwe. 

Ubukangurambaga bwakozwe urugo ku rundi harebwa uko abantu bikingije no kwibutswa ngo badakererwa gufata urukurikiraho, hashyizweho amasite hirya no hino abadashobora kugerayo kubera uburwayi cyangwa gusaza cyane bakabasanga mu ngo.

Bucari Innocent umusaza w’imyaka 95 utuye mu karere ka Rusizi, ni umwe mu bakingiriwe mu ngo, akaba yavuze ko byamufashije akabona urukingo mu gihe atari kugera aho bakingirira.

Hakajijwe n’ingamba zitandukanye hirya no hino ahatangirwa serivisi haba mu isoko cyangwa muri gare hakinjira uwerekanye ko yikingije.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bugaragaza ko hamwe n’ubu bukangurambaga mu bantu 29 205 bagombaga gukingirwa, abagera ku 19782 barakingiwe bihwanye na 68%.

Mu gihe muri iyi ntara hagiye hagaragara abafite imyumvire yo kutikingiza, Guverineri w’Intara y’u Burengerazuba, Habitegeko Francois avuga ko ubu imyumvire yahindutse abantu bitabira kwikingiza ku buryo ubu ahasigaye gushyirwa imbaraga cyane ari ku rukingo rwa gatatu rukiri ku 8.5 %.

Mu gukingira Covid19 muri iyi ntara, uturere tuza imbere harimo Rubavu iri hejuru ku 108% ku rukingo rwa mbere, na 84.4% ku rwa kabiri , akarere ka Rusizi ubu kari kuri 86% ku rukingo rwa mbere na 73% ku rwa kabiri.


Jeannine Ndayizeye




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage