AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Uko Ingabire Anitha yirengagije urucantege mu rugendo rwe rwo guhanga imideli

Yanditswe Mar, 19 2024 10:52 AM | 82,837 Views



Umunyamideli Ingabire Anitha yavuze ko mu rugendo rwe rwo guhanga imideli yahuriyemo n’inzitizi nyinshi ariko kubera intego yari afite no kumenya icyo ashaka yakomeje guhatana kugeza ageze ku cyo ashaka.

Ingabire ni umwe mu banyamideli bari kuzamuka neza ndetse yishimira ko imyambaro ye inyura abayambara n’amaso y’abayireba.

Nyuma yo kunyura mu buzima bugoranye, Ingabire yatyarije ubwenge muri Tanzania aho yamenyeye ibyo gukora imyambaro mu buryo bugezweho ndetse bituma arushaho kwitinyuka.

Ingabire yatangarije mu Kiganiro RTV Versus cyo ku wa Mbere ko mu rugendo rutoroshye yanyuzemo rwatumye yishakamo imbaraga zo kwishakamo ibisubizo gushaka iterambere rirambye.

Ati “Njyewe nigeze kubaho umuyede, ku Nyundo ku muhanda.”

Yavuze ko yagerageje amahirwe yose yamugeraga imbere ye ndetse yanize ururimi rw’Igishinwa, avuga ko ruri mu byamufashije kuzamuka.

Yavuze ko nyuma yo kuyoboka inzira yo guhanga imideli, yahuje imbaraga na Young C ndetse bakora imyambaro myiza Abanyarwanda bishimira.

Nubwo bitari byoroshye kuva mu ntangiriro, Ingabire Anitha afite ibintu by’ingenzi yishimira yagezeho kubera guhanga imideli; birimo gutinyuka, kubaka inzu y’inzozi ze no kuba icyitegererezo ku bandi bakobwa cyane abatekereza ko imideli itakorwa n’umukobwa by’umwihariko wavukiye akanakurira mu ntara.

Ingabire yagiriye abari n’abategarugori kwitinyuka no gukurikira inzozi zabo kuko zizabageza ku cyo bifuza.

Ati “Nta kintu utakora mu gihe wowe ubishaka, ntuzice intege uti nta w’iwacu wageze kuri ibi n’ibi. Ushobora kuba uwa mbere mu b’iwanyu ugeze kure nk’umugore.”

Ingabire Anitha yavuze ko abagore bafite ubushobozi buhagije, anabashishikariza kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge n’ibisindisha kuko byangiza imitekerereze bikaba byabazitira kugera kure.

Safa Claudia Uwingeneye



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza