AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Uganda yirukanye Abanyarwanda 30

Yanditswe Nov, 26 2021 09:17 AM | 88,691 Views



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane abanyarwanda 30 bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba mu karere ka Nyagatare, aho bagejejwe birukanywe mu gihugu cya Uganda. 

Aba barimo abagabo 21, abagore 5 n'abana 4 bakaba bari bafungiye muri gereza zitandukanye zo muri cyo gihugu.

Bamwe muri aba banyarwanda bavuga ko bafashwe bakuwe mu modoka zari zibazanye mu Rwanda abandi bafatirwa mu mirimo itandukanye, bafungwa ngo bazizwa ko nta byangombwa bya Uganda bafite bibemerera kuhaba.

Gusa bo bemeza ko hari ibyo bari bafite, ikindi ni uko ngo  aho bari bafungiye  bakorewe ibikorwa bibi birimo kwicishwa inzara no gukubitwa.

Muri aba banyarwanda harimo uwitwa Niyibizi Daniel ukomoka mu Karere ka Ruhango wageze  muri Uganda avuye mu gihugu cya Malawi, we n'umuryango we mu kwezi kwa Gatanu 2021. 

Akigera aho  muri Uganda yahise afungwa we n'umuryango we ashinjwa kuba intasi y'u Rwanda, kugeza  naho umugore we abyarira muri Gereza yahitwa Mbuya, ndetse hakiyongeraho no kuba imitungo ye arimo n'imodoka yarayambuwe.

Bakigera mu Rwanda uko ari 30 bapimwe icyorezo cya Covid 19 aho umunani muri bo basanzwemo virus itera Covid-19.

Aba Banyarwanda bagejejwe mu Rwanda baje bakurikira abandi bagiye birukanywa mu gihugu cya Uganda mu bihe bitandukanye, banyujijwe ku mipaka itandukanye ihuza u Rwanda na Uganda irimo n'uwa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage