AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Ubwato bwa moteri ni bwo bwemewe mu mugezi wa Nyabarongo

Yanditswe Jan, 05 2022 16:29 PM | 6,946 Views



Kuvugurura ubwikorezi mu mazi ya Nyabarongo ni wo mwanzuro mugari wafatiwe ku Kamonyi mu nama y’umutekano yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru. Ibi byakozwe hagamijwe guca akajagari muri uru rwego no gukumira impanuka zitwara ubuzima bw’abaturage.

Ibitangazwa n’abaturage kimwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ikora kuri Nyabarogo bigaragaza ko kwambuka uyu mugezi ari ikintu kidashobora guhagarara hagati y’abanyamuhanga n’abanyagakenke. Barashingira ku mahirwe abaturage b’impande zombi basanzwe babyaza umusaruro.

Mu guhahirana abaturage bifashisha ibiraro, bigaraga ko bidahagije cyane ko bimwe bijya bisenyuka kubera ibiza, ubundi buryo bumenyerewe ku ijanisha ryo hejuru bukaba ari gakondo kuko bitabaza ubwato bw’ibiti.

Impungenge ku mutekano n’ubuzima zigenda ziyongera bitewe n’imihindukire y’ibihe ituma amazi aba menshi akanatera impanuka.

Ku mirenge itatu y’akarere ka Muhanga Kiyumba Rongi na Nyabinoni honyine habarurwa ibyambu 13 bikoreshwa mu rujya n’uruza hagati ya Muhanga na Gakenke.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru  kuri uyu wa Gatatu, hanzuwe ko mu gihe ibiraro biri kuri uyu mugezi bidahagije uburyo bwo kwambutsa aba baturage bugomba kunozwa.

Harasabwa ko ubwato bukoreshwa ari ubufite moteri, bwafatiwe ubwishingizi kandi bugakoresha amagilets ashobora kugoboka abagenzi igihe habaye impanuka.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko abikorera n’abaturage ku buryo bugari ari bo basabwa uruhare muri uyu mwanzuro.

Ikindi kugomba gushyirwamo imbaraga ni ubukangurambaga mu baturiye imigezi bakazamurirwa imyumvire hagamijwe gucyebura bamwe batangiye kugira ingeso zo kwangizwa ibikorwa remezo byo ku mazi.


Alexis Namahoro



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage