Yanditswe Aug, 17 2022 17:33 PM | 65,574 Views
Kuri uyu wa Gatatu, abantu bo mu ngeri zinyuranye bagaragaje agahinda gakomeye batewe n'urupfu rw'umuhanzi Burabyo Yvan uzwi nka Buravan witabye Imana azize uburwayi bwa Cancer, ndetse na Nkusi Thomas uzwi cyane ku izina rya Yanga, nawe witabye Imana azize uburwayi.
Yvan Buravan wamenyekanye cyane ku izina rya Buravan yavutse ku wa 27 Mata 1995, yari bucura mu muryango w’abana 6.
Yitabye Imana afite imyaka 27 y'amavuko azize Cancer, aho yaguye mu bitaro byo mu gihugu cy'u Buhinde.
Imyaka 7 yari amaze atangiye umuziki, yakundwaga n'abantu b'ingeri zinyuranye bitewe ahanini n'ubutumwa yatambutsaga mu ndirimbo ze ahanini ziganisha ku rukundo.
Mu gihe yari amaze ariririmba, Buravan yakoze Album ebyiri zirimo "Love lab" yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali mu 2018.
Yari aherutse gushyira hanze Album ya kabiri yise ‘Twaje’, yiteguraga kumurikira abakunzi be mu gitaramo gikomeye.
Umwaka wa 2018 wabaye umwaka udasanzwe kuri Buravan kuko aribwo yegukanye Prix découvertes RFI, igihembo gitangwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI.
Yakoranye indirimbo n’abahanzi benshi bo mu Rwanda ndetse nabo ku rwego mpuzamahanga.
Kuri uyu wa Gatatu kandi Nkusi Thomas wamenyekanye
nka “Yanga” mu gusobanura filimi, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye
iminsi nkuko byatangajwe n'abo mu muryango we.
Benshi bamwibuka muri film yasemuraga mu rurimi rw' i Kinyarwanda zizwi nk'Agasobanuye.
Abantu b'ingeri zinyuranye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangangazamakuru, bagaragaje ko batewe agahinda n'urupfu rwa Buravan na Yanga.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi yagize ati'' Mbega umubabaro!.
"Burabyo Yvan (BURAVAN) na NKUSI Thomas (YANGA) mugiye mukiri bato kandi tukibakeneye, tubashimiye umusanzu wanyu mu kubaka igihugu cyacu no gutuma abanyarwanda bishima, Imana ibahe irihuko ridashira kandi ikomeze abasigaye."
Buravan wari watangije urubuga ‘Yvanburavan.com’ yari yateganyije kurucururizaho ibihangano bye ndetse n’ibindi binyuranye birimo imitako ya Kinyarwanda, imyenda ikoze mu mazina ye.
Ni mu gihe Nkusi Thomas wamenyekanye nka “Yanga” yari amaze igihe avuga ko yiyeguriye gukorera Imana.
Imana ibahe iruhuko ridashira.
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru