AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ubuzima: Muri 2030 abazaba barasuzumwe kanseri y’inkondo y’umura bazaba bageze kuri 70%

Yanditswe Feb, 05 2023 19:10 PM | 20,390 Views



Minisiteri y’Ubuzima irateganya ko muri 2030 abazaba barasuzumwe kanseri y’inkondo y’umura bazaba bageze kuri 70% bavuye kuri 25% by’abamaze gusuzumwa iyi ndwara iza ku mwanya wa kabiri mu guhitana abagore benshi.

Muri gahunda ya siporo rusange idasanzwe yakozwe kuri iki Cyumweru, ikibazo cya kanseri y’inkondo y’umura nicyo cyibanzweho cyane.

Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Ubuzima, mu Karere ka Gicumbi hari ababyeyi basaga ibihumbi 55 bashyizwe muri gahunda yo gusuzumwa iyi kanseri y’inkondo y’umura kuburyo muribo abagera ku bihumbi 20 bamaze gusuzumwa nyamara 600 bagaragaje ibimenyetso byayo nk'uko byasobanuwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana.

Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima OMS, Dr. Brian Chirombo avuga ko kanseri y’inkondo y’umura hari byinshi birimo gukorwa mu kuyirandura mu Rwanda.

"Icyiza cy’u Rwanda nuko hari ubushatse bwa politike buri ku rwego rwo hejuru kuko Madame Jeannette Kagame atari ku isonga hano mu Rwanda gusa, ahubwo n’iwacu muri OMS atubereye ku isonga muri gahunda yo kurandura burundu kanseri y’inkondo y’umura. U Rwanda rumaze gutera intambwe muri izi gahunda zijyanye n’ubukangurambaga no gukingira virusi iyitera, ni kimwe mu bihugu biri ku isonga muri izi porogaramu zirimo izo gukingira abana b'abakobwa. Igihugu kandi cyashyize imbaraga mu gusuzuma benshi ariko icyiza cy'ubu buryo nuko harimo kurebwa uburyo iyi serivisi yakorwa akarere ku kandi, buri mugore akagerwaho."

Mu Rwanda muri 2020, abagera ku bihumbi 8,835 banduye kanseri z’ubwoko bunyuranye kandi muri abo 1,229 bahwanye na 13.9% bari bafite kanseri y’inkondo y’umura.

Yaje ku mwanya wa 2 nyuma ya kanseri y’ibere yagaragaye ku 1,237 bahwanye na 14% bya kanseri zose

25% by’abagore barengeje imyaka 30 nibo bamaze kuyisuzumwa bakagirwa inama y’uburyo bitwara mugihe intego ari uko bitarengeje 2030 byibuze 70% by’abo bagore bazaba barasuzumwe.

Hagati ya 2011 na 2021, abakobwa bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 300 bari hejuru y'imyaka 12 bakingiwe virusi itera kanseri y’inkondo y’umura, nibura 93% by'abafite hejuru y'iyi myaka nibo bahawe uru rukingo.

Bosco Kwizera




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage