Yanditswe May, 02 2021 18:07 PM | 14,772 Views
Mu gihe kuri uyu wa Mbere hizihizwa
umunsi mpuzamahanga w'ubwisanzure bw'itangazamakuru, abanyamakuru baragirwa
inama yo kutarenga ku mahame y'umwuga bitwaje ubushobozi bucye bw'amafaranga
buvugwa muri uru rwego.
Hashize imyaka hagaragara iterambere mu itengazamakuru ririmo kwiyongera kw’ibitangazamakuru, ndetse no kwegera abaturage, ni ibishimwa n’abaturage.
N’ubwo bimeze gutyo ariko, kenshi iyo hizihizwa umunsi w'ubwisanzure bw’itangazamakuru wizihizwa buri tariki 3 buri mwaka, ibiganiro byo kwizihiza bigaruka ku bushobozi buke buvugwa muri uru rwego, ibyo bamwe bavuga ko bishobora no kugira ingaruka ku bunyamwuga bw’abarikora.
Leta igaragaza gushyigikira uru rwego cyane cyane binyuze mu kongerera ubushobozi abanyamakuru ubwabo, ariko igatanga umuti ku kibazo cyubushobozi ku kwishyira hamwe kw’abari muri uyu mwuga.
Jean Bosco Rushingabigwi ni umuyobozi w'ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by'itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB).
Uku kwishyirahamwe, kw’abari muri uyu mwuga kandi ni na wo muti impuguke muri uyu mwuga zitanga, usibye ko hari n' basanga aho kwirengagiza amahame witwaje amaramuko wahindura ukava muri uyu mwuga.
Dr Nkaka Raphael, na Tom Ndahiro ni inararibonye bakaba n'impuguke mu itangazamakuru.
Umunsi mpuzamahanga w'ubwisanzure bw’itangazamakuru wizihizwa buri mwaka tariki ya 3 z' ukwezi kwa gatanu.
Mu mwaka wa 2018, ubushakashatsi bugaragaza ibipimo by'uko itangazamakuru rihagaze mu Rwanda ibizwi nka Rwanda media Bolometer bukorwa na RGB, bwagaragaje ko igipimo cy'iterambere ry'itangazamakuru mu Rwanda kiri kuri 72.4 %.
Ubwisanzure bw'itangazamakuru buri 81.3% buvuye kuri 82.1%, bivuze ko bwari bwagabanutseho 0.8 ku ijana, mu gihe icyizere abaturage bafitiye itangazamakuru cyari kuri 75.3%.
RGB yasabye ko ibitangazamakuru bishaka kwishyira hamwe byashyigikirwa, ndetse hakabaho kuvugurura amabwiriza agenga imikorere y'ibitangazamakuru ndetse no kongerere ubushobozi abayobozi b'ibitangazamakuru.
Fiston Felix Habineza
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru