AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ubushobozi buke ntibukwiye gutuma umunyamakuru arenga ku mahame- Impuguke

Yanditswe May, 02 2021 18:07 PM | 14,772 Views



Mu gihe kuri uyu wa Mbere hizihizwa umunsi mpuzamahanga w'ubwisanzure bw'itangazamakuru, abanyamakuru baragirwa inama yo kutarenga ku mahame y'umwuga bitwaje ubushobozi bucye bw'amafaranga buvugwa muri uru rwego.

Hashize imyaka hagaragara iterambere mu itengazamakuru ririmo kwiyongera kw’ibitangazamakuru, ndetse no kwegera abaturage, ni ibishimwa n’abaturage.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, kenshi iyo hizihizwa umunsi w'ubwisanzure bw’itangazamakuru  wizihizwa buri tariki 3 buri mwaka, ibiganiro byo kwizihiza bigaruka ku bushobozi buke buvugwa muri uru rwego, ibyo bamwe bavuga ko bishobora no kugira ingaruka ku bunyamwuga bw’abarikora.

Leta igaragaza gushyigikira uru rwego cyane cyane binyuze mu kongerera ubushobozi abanyamakuru ubwabo, ariko igatanga umuti ku kibazo cyubushobozi ku kwishyira hamwe kw’abari muri uyu mwuga.

Jean Bosco Rushingabigwi ni umuyobozi w'ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by'itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB).

Uku kwishyirahamwe, kw’abari muri uyu mwuga kandi ni na wo muti impuguke muri uyu mwuga zitanga, usibye ko hari n' basanga aho kwirengagiza amahame witwaje amaramuko wahindura ukava muri uyu mwuga.

Dr Nkaka Raphael, na Tom Ndahiro ni inararibonye bakaba n'impuguke mu itangazamakuru.

Umunsi mpuzamahanga w'ubwisanzure bw’itangazamakuru wizihizwa buri mwaka tariki ya 3 z' ukwezi kwa gatanu.

Mu mwaka wa 2018, ubushakashatsi bugaragaza ibipimo by'uko itangazamakuru rihagaze mu Rwanda ibizwi nka Rwanda media Bolometer bukorwa na RGB, bwagaragaje ko igipimo cy'iterambere ry'itangazamakuru mu Rwanda kiri kuri 72.4 %.

Ubwisanzure bw'itangazamakuru buri 81.3% buvuye kuri 82.1%, bivuze ko bwari bwagabanutseho 0.8  ku ijana, mu gihe icyizere abaturage bafitiye itangazamakuru cyari kuri 75.3%.

RGB yasabye ko ibitangazamakuru bishaka kwishyira hamwe byashyigikirwa, ndetse hakabaho kuvugurura amabwiriza agenga imikorere y'ibitangazamakuru ndetse no kongerere ubushobozi abayobozi b'ibitangazamakuru.

Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage