Yanditswe Apr, 28 2021 15:06 PM | 26,244 Views
Ubushinjacyaha
mu rubanza rwa Paul Rusesabagina n’abandi bari abarwanyi n’abayobozi b’umutwe
wa MRCD-FLN, bwasoje kugaragaza ibimenyetso n’ibigize ibyaha burega abantu 21
bakekwaho uruhare mu byaha by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa MRCD-FLN.
Mu bavuzweho harimo na Gen. Maj. Nsanzubukire Felicien wari ku rutonde rw’abakora iterabwoba ku isi, ndetse na Angelina Mukandutiye, ukurikiranweho guhatira abana b’abakobwa kujya mu gisirikari cya FLN.
Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi rwakomeje kumva ubushinjacyaha busobanura ibirego, bunatanga ibimenyetso ku bantu baregwa ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa MRCD-FLN washinzwe unayoborwa na Paul Rusesabagina.
Mu bashinjwe kuri uyu wa 3 harimo n’abari bafite ipeti rya general major mu mutwe wa CNRD Ubwiyunge, waje kwihuza n’indi ikabyara MRCD-FLN. Abo ni Nsanzubukire Felicien na Munyaneza Anastase bashinjwa ibyaha 2, icyo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe n’icyo kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba cyangwa umutwe w’iterabwoba bitewe n’itegeko ryariho igihe batabwaga muri yombi.
By’umwihariko Nsanzubukire Felicien yari ku rutonde rw’akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi, rw’abakora iterabwoba, muri raporo yo kuwa 1 Ukuboza 2010, ari Col. muri FDLR-Foca. Yari no ku rutonde rwa polisi mpuzamahanga Interpol rw’abashakishwaga (red notice).
Abandi ubushinjacyaha burega muri iki cyiciro cy’abari abasirikari ni Munyaneza Anastase, Iyamuremye Emmanuel, Niyirora Marcel, Nshimiyimana Emmanuel, Kwitonda André, Hakizimana Theogene na Ndagijimana Jean Chretien wari 2nd Lt, akaba n’umuhungu wa Gen. Wilson Irategeka washinze umutwe wa CNRD Ubwiyunge ubwo FDLR yacikagamo ibice 2.
Aba bari abasirikari barimo abafite amapeti ava kuri Sous Lieutenant kugera kuri Colonel. Baregwa ibyaha 2 byo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe n’icyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.
Muri rusange abasirikari batabaye muri MRCD-FLN bitwe n’igihe bafatiwe, bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba bakoze bakiri mu mutwe wa FDLR-FOCA cyangwa uwa CNRD mbere itarihuza n’indi mitwe ngo hashingwe uwa MRCD-FLN.
Ubushinjacyaha kandi bwasoje kugaragaza ibimenyetso n’ibirego bukurikiranye abasivili bagize uruhare mu bikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa MRCD-FLN ubwo wagabaga ibitero muri Rusizi mu 2019.
Abasorejweho ni Nikuzwe Simeon ukurikiranweho kwinjiza grenade mu gihugu akanazibika, Ntabanganyimana Joseph wafashije abarwanyi babarirwa mu 100 ba MRCD-FLN, kubona ubwato n’icyambu banyuraho, bavuye i Kalehe muri RDC baciye mu kiyaga cya Kivu baje mu Rwanda, Mukandutiye Angelina umugore umwe rukumbi uregwa muri uru rubanza, ushinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba aho yahatiye abana b’abakobwa bafite guhera ku myaka 15 kujya mu barwanyi ba MRCD-FLN harimo n’abo yatesheje amashuri.
Harimo kandi Nsabimana Jean Damascene (Motari) we akaba yaratwaraga kuri moto abagiye gutera grenade mu Karere ka Rusizi, nk’iyatewe ku rya 3 hafi y’akabari ka Stella i Kamembe ndetse na we ubwe hari ibitero yagiyemo nk’icyarashe ikamyo ku Cyapa mu murenge wa Nyakarenzo.
Uyu uzwi nka Motari Damascene ngo yanabitse intwaro zirimo imbunda za AK47, masotera (pistolets), amasasu ndetse na grenade byakoreshejwe muri ibi bitero byo mu Karere ka Rusizi.
Iburanisha rirakomeza kuri uyu wa 4 urukiko rwumva Herman Nsengimana yisobanura, akazaba ari uwa 2 nyuma ya Nsabimana Callixte (Sankara). Aba bombi babaye abavugizi b’umutwe wa MRCD-FLN.
HAKORIMANA Gratien
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru