AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ubushinjacyaha bwasabye ko Rusesabagina yafungwa indi minsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje

Yanditswe Oct, 20 2020 23:03 PM | 118,668 Views



Ubushinjacyaha kuri uyu wa 2 bwagaruye Paul Rusesabagina mu rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rumusabira kongererwa indi minsi 30 yo gufungwa by'agateganyo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bugikeneye igihe cyo gukora iperereza ry’inyongera aho buzabaza Rusesabagina n'abakekwaho kuba abafatanyacyaha be, bubaze abatangabuhamya bagizweho ingaruka n'ibikorwa akekwa kugiramo uruhare bari muri Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi, ndetse buhuze ibimenyetso by'inyongera n'iperereza rya mbere.

Bwagaragaje ko mu minsi 30 bwari bwasabiye uregwa gufungwamo by'agateganyo bwasesenguye dosiye, bureba n’ibikenewe mu iperereza ry'inyongera, bwashatse kandi abatangabuhamya b'inyongera, bubaza Paul Rusesabagina n'abandi bakekanwa, hakozwe n’amasuzuma ya muganga arebana n’ubuzima bw’uregwa.

Ku itariki 17 Nzeri ni bwo urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Rusesabagina Paul afungwa by'agateganyo muri gereza, icyemezo cyashimangiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku itariki 02/10/2020. 

Kuya 16 ni bwo iminsi 30 yo gufungwa by'agateganyo yarangiye ari nabwo ubushinjacyaha bwatanze ikirego busaba ko yongerwa. 

Gusa abunganira Rusesabagina bagaragaje ko ikirego cyo kongera iminsi y’ifungwa ry’agateganyo cyatanzwe igihe cyarenze kuko babaze amasaha agize iminsi 30 basanga yararenzeho iminota 7 kuko ikirego cyageze mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu nkiko saa munani n’iminota 7 kuri bo umunsi wa 31 ukaba wari watangiye, bakemeza ko umukiliya wabo afunzwe binyuranye n’amategeko, akwiriye kurekurwa.

Ubushinjacyaha ariko bwo busobanura ko igihe cyo gufungwa by’agateganyo kibarwa mu minsi bityo bukaba bwaratanze ikirego umunsi wa 30 ugikomeje kuko wari kurangira saa sita z’ijoro tariki 16 Ukwakira. 

Itegeko kandi ryemera ko iminsi yo gufungwa by’agateganyo yakongerwa kugera ku mezi 6 mu gihe ukekwa akurikiranyweho ibyaha by’ubugome, bukemeza ko ari ko bimeze kuri uru rubanza rwa Rusesabagina.

Ikindi cyakuruye impaka zafashe umwanya munini, ni uko Paul Rusesabagina akimara gusomerwa umwirondoro yahise atangaza ko atari wo kuko atari umunyarwanda binashimangirwa n’umwunganira mu mategeko Me David Rugaza wagize ati “uhagaze imbere y'urukiko ni Rusesabagina w'umubiligi si uw'Umunyarwanda.

Ibi byahise bitangwa nk’inzitizi ku kirego cy’ubushinjacyaha, ariko bwo bushimangira ko uyu mwirondoro ari wo kandi uregwa yanawutanze ubwo yabazwaga mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha, no mu rukiko rw'ibanze n’urwisumbuye mu bujurire kuri iri fungwa ry’agateganyo.

Ubwunganizi bwa Rusesabagina kandi bwatangaje ko hari undi mwunganizi wa 3, Me Gatera Gashabana, utabonetse kubera ko ari hanze y’igihugu. 

Umwanzuro ku kongera iminsi y’ifungwa ry’agateganyo uzatangazwa kuwa 5 tariki 23 Ukwakira saa cyenda z'amanywa.

Yanditswe na Gratien Hakorimana. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage