AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ubushinjacyaha buri gukurikirana Abanyarwanda 13 bahishe mu mahanga amafaranga banyereje asaga Miliyari 1

Yanditswe Feb, 10 2020 18:22 PM | 13,490 Views



U Rwanda rumaze kohereza impapuro mpuzamahanga mu bihugu umunani zita muri yombi abantu bakurikiranweho kunyereza amafaranga asaga miliyari 1 bakayahisha kuri konti zabo ziri muri ibyo bihugu.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro urwego rw'ubucamanza rwagiranye n'abanyamakuru ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko.

Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko mu myaka ibiri ishize, bumaze gutahura Abanyarwanda 13 bafite konti mu bihugu 8 bahishemo amafaranga banyereje asaga Miliyari imwe y’u Rwanda.

Umushinjacyaha Mukuru Aimable Havugiyaremye yabwiye RBA ko u Rwanda rwamaze gusaba ibyo bihugu guta muri yombi abo bantu no gufatira konti zabo.

Yagize ati “Kuko twatangiye gushyiraho ingamba zo gukorana n'ibindi bihugu mu kurwanya ruswa, ubu hari n'abatoroka ku buryo nko ku rwego rw'ubushinjacyaha hari impapuro mpuzamahanga tumaze kohereza hanze kugira ngo ibihugu abantu tuba twamenye ko bahunnze baranyereje umutungo wa Leta cyangwa se harimo ruswa kugira ngo babe bafatwa noneho babatwoherereze. Ikindi ni uko turimo gushyiraho ingamba kugira ngo tujye dukurikirana dukorana n'ibindi bihugu kugira ngo niba umuntu afite konti hanze iyo tubashije kumenya ayo makuru tube twasaba ibyo bihugu muri rwa rwego rw'ubufatanye mpuzamahanga mu kurwanya ibyaha na byo tujye dukorana na bo.”

Ibihugu abo Banyarwanda barimo n'aho ngo bahishe ayo mafaranga birimo Canada, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ndetse no ku mugabane wa Afurika n'u Burayi.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko hari n'abandi Banyarwanda 9 bahungiye mu bindi bihugu konti zabo 40 ziri mu gihugu zazifatiriwe ziriho amafaranga asaga miliyoni 400.

Uretse aya mafaranga yafatiriwe, hari inzu ziri mu gihugu na zo zafatiriwe zifite agaciro ka miliyoni 400 mu mafaranga y'u Rwanda .

Perezida w'Urukiko rw'ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo avuga ko mu rugamba rwo kurwanya ruswa mu nkiko, hari abakozi bo mu rwego rw'ubucamanza bahanwe ndetse hari n'izindi manza ziteganyijwe muri iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko.

Ati “Muri uru rugamba rero rwo kutajenjekera ruswa hari abakozi b'inkiko bagiye bahanirwa icyaha cya ruswa ku buryo kuva mu mwaka wa 2005 kugeza 2019 hari abacamanza n'abakozi bo mu nkiko 47 bahamijwe icyaha n'inama nkuru y'ubucamanza noneho bafatirwa ibihano bijyanye n'amategeko. Muri iki cyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko hari ibikorwa biteganyijwe birimo no kuburanisha imanza zirenze ijana.”

Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko cyatangiye kuri uyu wa mbere kizasozwa ku itariki 14 z'uku kwezi kwa Kabiri. Insanganyamatsiko igira iti 'Ruswa ni icyaha kitihanganirwa yigendere kure.'

Urwego rw'ubutabera ni rumwe mu zitungwa agatoki mu bijyanye na ruswa kuko raporo y'umuryango urwanya ruswa n'akarengane Transparency International ishami ry'u Rwanda iherutse kwerekana ko inzego z'ubutabera ziri ku mwanya wa 4 mu kugira abazikoramo bakira ruswa ku gipimo cya 9.41%.

                         Umushinjacyaha Mukuru Aimable Havugiyaremye

                                                Perezida w'Urukiko rw'ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo

BOSCO KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage