AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Abafite sosiyete z'ikoranabuhanga bavuze ko bamaze kugera ku masoko mpuzamahanga

Yanditswe Jul, 07 2021 17:48 PM | 67,710 Views



Bamwe mu bafite sosiyete z'ikoranabuhanga zatangiye kohereza serivisi zabo ku masoko yo hanze y'u Rwanda, bavuga ko izina u Rwanda rumaze kubaka muri uru rwego ribafasha kwinjira muri ayo masoko kandi inyungu ikazamuka.

Intego ya Leta ni ukuzamura umusaruro uturuka muri izo servisi zoherezwa hanze, ku buryo wazagera kuri 5% by'umusaruro mbumbe w'igihugu bitarenze mu 2024.

Uzayisenga Venant atanga serivisi z'ikoranabuhanga ku bacuruzi, ibahuza n'abaguzi babo ku buryo mu myaka 3 amaze ashinze sosiyete yise MAPA, amaze kugira abacuruzi 262 ahuza n'abaguzi babo mu bihugu bisaga 20 byo muri Afurika no ku yindi migabane.

Mugabonake Kayumba Olivier, uyobora sosiyete AD Finance itanga serivisi z'ikoranabuhanga mu bigo by'imari biciriritse nayo ikorera mu bihugu bigera kuri 6 byo muri Afurika, avuga ko guhabwa amasoko mu bindi bihugu biterwa na serivisi nziza baba bafite zidatangwa na sosiyete zaho.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Algorithm Ltd Aimable Kimenyi, we avuga ko nyuma y'u Rwanda n'u Burundi akoreramo, ngo aherutse gusura  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Ghana, ku buryo yemeza ko  izina ryiza u Rwanda rumaze kubaka ryatumye yakirwa neza neza kuri ayo masoko.

Mu Rwanda habarurwa sosiyete zigera ku 1000 zanditswe mu rwego rw'igihugu rushinzwe iterambere RDB, gusa izigera kuri 500 nizo zihagaze neza.

Ariko na none sosiyete zigera kuri 50 nizo kugeza ubu zohereza serivisi zazo hanze y'igihugu, ku buryo intego ari uko bitarenze 2024, hazaba hari sosiyete 80 zifite agaciro kari hagati ya Miliyoni 100 na Miliyari 20 mu mafaranga y'u Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe gahunda yo kohereza hanze serivisi z'ikoranabuhanga mu rwego rw'abikorera PSF ICT Chamber, Chris Dushime avuga ko uru rwego rufite ibyo rugenda rukora mu gufasha abafite izi sosiyete kohereza hanze izo serivisi.

U Rwanda rufite intego y'uko serivisi z'ikoranabuhanga zoherezwa hanze zizaba zifite uruhare rwa 5% mu musaruro mbumbe w'igihugu bivuye kuri 2% biriho ubu.

Ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare giherutse kugaragaza ko ikoranabuhanga ryazamutse ku kigero cya 29% muri 2020, mu gihe izindi nzego nyinshi zari zaradindijwe n'icyorezo cya COVID-19.

Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage