AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uburyo iterambere ry'ikoranabuhanga ryafashije mu iterambere ry’abaturage

Yanditswe Dec, 29 2021 19:28 PM | 58,165 Views



Abaturage mu byiciro bitandukanye barishimira ko ikwirakwizwa rya murandasi hirya no hino mu gihugu, ryatumye barushaho kwiyibyaza umusaruro mu kumenyeskanisha ibicuruzwa na serivisi batanga, bakoresheje telefone ngendanwa.

Adeliphine Abewe umucuruzi w'indabo z'ubwoko butandukanye, avuga ko yishimira uburyo yifashisha imbuga nkoranyambaga ziri muri telefoni  ngendanwa ye mu kumenyekanisha izo ndabo ze. 

Ati "Nkoresha facebook na instagram, urubyiruko rushaka guhana impano, abagishaka abakiri bato bakeneye gutaka inzu zabo nkagenda mbishyiraho niho mbonera abaguzi."

Jean Pierre Uwiringiyimana we agira ati "Kubera gukurikiranwa n'abantu batandukanye babasha kubona ibicuruzwa na serivisi ntanga, ni ukuvuga ngo yaba na facebook abantu benshi babona ibikorwa n'ibicuruzwa nashyizeho kuko nshyiraho na nomero zanjye."

Abahanga mu birebana n'ikoranabuhanga, basanga igihe kigeze ngo abanyarwanda babyaze umusaruro amahirwe bafite yo kugira murandasi imaze kugezwa henshi mu gihugu. 

Aimable Kimenyi umuyobozi mukuru wa Algorithm Inc. agira ati "Nkunda kureba ku mbugankoranyambaga ugasanga nta wukubwira ikintu cy'ubucuruzi, abo ni bakeya abandi usanga ari ibintu bisanzwe."

Umuyobozi mukuru w'Ikigo gishinzwe ibirebana n'ikoranabuhanga mu rwego rw'abikorera ICT Chamber, Alex Ntare avuga ko hari umushinga bise Ihuzo umaze gushyira hamwe abasore n'inkumi basaga 1000, ku buryo babimburiye abandi mu kubyaza amahirwe telefoni zabo na murandasi igihugu kimaze gushoramo byinshi.

Imibare y'inama nkuru y'ubumenyi n'ikoranabuuhanga yerekana ko ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu rwego rw'abikorera riri munsi y'10%. 

Umuyobozi mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri minisiteri y'ikoranabuhanga na Inovasiyo, Gordon Kalema asaba abikorera kuva mu mikorere ya gakondo bakinjiza ikoranabuhanga mu mikorere yabo.

Raporo y’urwego ngenzuramikorere, RURA y’igihembwe cya 3 cy’uyu mwaka wa 2021 yerekana ko ikwirakwizwa rya murandasi ryari rigeze ku kigero cya 98%.

Kugeza mu kwezi kwa 11 uyu mwaka, abatunze telephone ngendanwa bo bari basagaga gato miliyoni 10 n'ibihumbi 900 bangana na 84.2%, mu gihe abatunze izigezweho zizwi nka Smartphone basaga gato miliyoni ebyiri.

Iyi raporo inerekana ko abantu bakoresha murandasi basaga miliyoni  8 bangana na 66% bavuye kuri 7% muri 2011.

Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage