AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ubuhanzi, urundi rwego rwashegeshwe na COVID19: Hakorwa iki?

Yanditswe Jul, 14 2020 09:31 AM | 36,071 Views



Bamwe mu bahanzi mu Rwanda bavuga ko icyorezo cya covid-19 cyakomye mu nkokora imikorere yabo bigira ingaruka no kubuzima bwabo.

Ni mu gihe Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ivuga ko ubu amafaranga yo kuzahura urwego rw'ubuhanzi yamaze kuboneka.

Bizimana Patient ni umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana, ubusanzwe atunzwe n'umuziki anazwiho kuba ategura igitaramo cya Ester Celebration.

Kimwe n'umuhanzi Joshua Tuyishime uzwi nka J Polly COVID-19 ngo yakomye mu nkokora ibikorwa by'abahanzi muri rusange. Ibi biterwa n'uko imibereho y'abahanzi mu Rwanda ahanini ishingiye ku bitaramo aba bahanzi bari basanzwe baririmbamo.

Aba bahanzi bavuga ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo urwego rw'ubuhanzi ruzahurwe.

Shema Romeo ni umuhanzi ukiri muto uvuga ko n’ubwo ibikorwa by'ubuhanzi bwazahajwe na covid-19 kimwe n'izindi nzego atazigera ava muri uru ruganda rw'ubuhanzi.

Muyoboke Alex ni umwe mu bantu bategura ibitaramo by'abahanzi agakorana n'abamwe mu bahanzi mu buzima bwa buri munsi. Avuga ko nubwo  hari abahanzi bagerageza gucuruza ibihangano byabo biciye kuri internet batabona inyungu nkuko byari bisanzwe.

Umuyobozi w'inama y'igihugu y'abahanzi Munezero Ferdinand avuga ko hari ibimaze gukorwa mu rwego rwo guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda gusa, umubare w'abafashwa mu bikorwa byabo uracyari muto.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'umuco ushinzwe umuco mu nshingano, Edouard Bamporiki avuga ko hari gahunda yo gufasha abahanzi mu buryo bwagutse. Ku ikubitiro ngo ubu hari miriyoni 300 z'amafaranga y'u Rwanda agenewe gufasha abahanzi mu bikorwa byabo.

Kugeza ubu mu Rwanda abahanzi bahari bazwi ni ibihumbi 4800 babarirwa mu ngeri 7 z'ubuhanzi.


KWIZERA JOHN PATRICK



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage