AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ubucuruzi bw’u Rwanda n’u Bushinwa bwageze kuri miliyoni 500$ mu 2023

Yanditswe Mar, 19 2024 14:44 PM | 71,209 Views



Mu 2023, ubucuruzi bukorwa hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bwageze kuri miliyoni 500 z’Amadorali ya Amerika. Ni izamuka rya 16,5% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

U Rwanda n’u Bushinwa bimaze imyaka isaga 52 bifitanye umubano wihariye mu nzego zitandukanye ugamije guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.

Uyu mubano ukomeje gusigasirwa aho ku nshuro ya cyenda, kuri uyu wa Kabiri hateranye Inama ya Komisiyo y’Ubufatanye mu Bukungu n’Ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa (JETTCO) mu gushimangira ubushake n’umuhate w’ibihugu byombi mu kuzamura ubutwererane.

Itsinda ry’u Bushinwa ryari riyobowe n’Umuyobozi Wungirije Minisitiri w’Ubucuruzi, Tang Wenhong mu gihe iry’u Rwanda ryo riyobowe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana.

Impande zombi zagaragaje ko zishimira umusaruro ukomeje kuva mu mubano w’u Rwanda n’u Bushinwa by’umwihariko mu bucuruzi, ishoramari, ubukungu, ubufatanye mu bya tekiniki, iterambere ry’ibikorwaremezo, kubaka ubushobozi n’ubufatanye mu ikoranabuhanga.


Kugeza ubu hari imishinga y’ubufatanye impande zombi zemeranyije gufatanyamo ifite agaciro ka miliyoni 600 z’Amadorali ya Amerika.

Ni mu gihe imishinga yarangiye irimo uwo kwagura IPRC Musanze, kubaka imigezi 200 y’amazi bapompa (200-Borehole-Well), kuvugurura no kwagura imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Kigali, kuvugurura ibilometero 66 by’umuhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma n’indi mishinga y’iterambere itandukanye.

Mu 2023, ubucuruzi bukorwa hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bwageze kuri miliyoni 500 z’Amadorali ya Amerika. Ni izamuka rya 16,5% ugereranyije n’umwaka wa 2022.

Ubucuruzi bw’ibihugu byombi cyangwa ibyo u Rwanda ruvana mu Bushinwa cyangwa rwoherezayo byari bifite agaciro ka miliyoni 477$ mu 2023. Mu mezi atatu ya mbere ya 2023, ibyo u Bushinwa buvana mu Rwanda byageze kuri miliyoni 35$, bisobanuye inyongera ya 183%.

Guhera mu 2003, imishinga 118 y’Abashinwa yinjiye mu Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 959,7$ aho yatanze akazi ku bantu 29.902. Nko mu 2022, imishinga y’ishoramari u Rwanda rwakiriye, iyavuye mu Bushinwa yari ku isonga kuko igera kuri 49 aho yari ifite agaciro ka miliyoni 182$.

Binyuze mu Nama ya JETTCO, u Bushinwa burateganya gufatanya n’u Rwanda mu cyerekezo 2050, binyuze muri gahunda yabwo yo kubaka ibikorwaremezo hirya no hino ku Isi (Belt Road Initiative (BRI) n’izindi zigamije ubufatanye mu nzego zitandukanye.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage