AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ubucuruzi-Afurika: Hagiye gushyirwaho amabwiriza y'Ubuziranenge ahuriweho

Yanditswe Feb, 06 2023 12:30 PM | 41,260 Views



Intumwa zo mu bihugu bitanu bya Afurika zihagarariye ibice bitanu by'uyu mugabane (Uburasirazuba, Uburengerazuba, Amajyepfo, Amajyaruguru ndetse na Afurika yo hagati) ziri mu Rwanda mu gihe cy'icyumweru aho zirimo gutegurira hamwe inyandiko ihuriweho, ikubiyemo amabwiriza y'ubuziranenge muri gahunda yo kunoza ubuhahirane kuri uyu mugabane ariko nanone ibicuruzwa bihererekanywa bikaba byujuje ubuziranenge.

Amasezerano y'isoko rusange rya Afurika yamaze kwemezwa burundu n'ibihugu 55 bigize uyu mugabane aho buri gihugu cyemerewe gukorana ubucuruzi n'ikindi nta nkomyi cyangwa andi mananiza ayo ari yo yose.

Abahagarariye ibihugu byabo mu itegurwa ry'aya mabwiriza ahuriweho baravuga ko nubwo buri gihugu gisanzwe gifite ikigo gishinzwe ubuziranenge ngo ari ingenzi kugira amabwiriza ahuriweho kugirango binagabanye igihe ibicuruzwa bimara ku mipaka bitegereje kwemererwa kwinjira mu kindi gihugu.

Ibi kandi bizanazamura urwego rw'ubucuruzi hagati y'ibihugu bigize umugabane wa Afurika kuri ubu buri ku rwego rwa 16%.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage