Yanditswe Nov, 23 2020 20:41 PM
57,987 Views
Kuri uyu wa Mbere wari umunsi w’itangira ry’icyikiro cya kabiri cy’abenyeshuri bari bamaze amezi mu ngo bitewe n’icyorezo cya covid-19. Gusa,kuri uyu munsi hagaragaye umubare munini w’abanyeshuri kuri bimwe mu bigo byakiriye abanyeshuri bitanbdukanye n’uko byari byitezwe kuburyo hafashwe icyemezo cyo gusaba abanyeshuri kwiga mu byiciro.
Iki kibazo cy'ibura ry'intebe no gusubiza
abanyeshuri mu rugo kugira ngo bige mu byiciro
cyagaragaye ku bigo bifte imyaka 9 na 12
y'uburezi bw'ibanze ndetse no mu mashuri abanza.
Abanyeshuri bari babukereye bakigera ku mashuri kubera ubwinshi bwabo no kwirinda icyorezo cya COVID 19 byatumye bamwe badakomeza kwiga basubira mu rugo kugira ngo bagaruke mu byiciro bavuga ko ibi bizagira ingaruka ku myigire yabo dore ko n'abanyeshuri bo mu burezi bw'ibanze bafatiraga amafunguro ku ishuri bari kwiga igice cy'umunsi bagasimburana.
Kubera ubwishi bw'abanyeshuri,hari amwe mu mashuri yongerewemo intebe zaturutse mu byumba by'amashuri abanyeshuri bo mu kiciro cya mbere cy'amashuri abanza bataragaruka ku ishuri, ku buryo abarimu bari kwigisha bihagitse mu mfuruka kuko intebe zabasatiriye.
Mu bigo bicumbikira abanyeshuri bo kwicara mu
ishuri no kujya gufata amafunguro ndetse n'aho barara babisubije uko byari
bisanzwe mbere y'uko icyorezo cya COVID19 kigera mu Rwanda kuko nta mashuri
yongerewe ndetse n'inyubako bararamo cyangwa aho barara ngo hagurwe. Cyakora bakomeza ingamba
zo kwirinda zirimo nko gukaraba intoki,
kwambara agafukamunwa ariko ubucucike bukomeza kugaragara.
Abayobozi b'ibi bigo by'amashuri bafashe ibyemezo bitandukanye birimo no kugabanya umubare w'amasomo yigishwaga umunyeshuri akava ku 9 akaba 6.
Minisiteri w'uburezi Dr Uwamariya Valentine aherutse gutangaza ko ibigo by'amashuri bigiye kwakira abanyeshuri icyiciro cya kabiri bigomba kubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID19 bitewe n'uko ishuri ringana abanyeshuri bashobora kwicara ku ntebe 2,ubucucike bukazakemurwa n'ibyumba by'amashuri biri kubakwa.
Abanyeshuri batangiye amasomo igihembwe cya kabiri kuri uyu wa mbere ni abo mu mashuri yisumbuye umwaka wa mbere,uwa kabiri n'uwa kane ndetse n'abo mu mwaka wa kane mu mashuri abanza.
Jean Paul TURATSINZE
AMAFOTO: Isura ya Kigali ku minsi wa kabiri wa Guma mu Rugo
Jan 20, 2021
Soma inkuru
Ishusho y’umunsi wa mbere wa Guma mu rugo i Kigali
Jan 20, 2021
Soma inkuru
COVID19: Mu minsi 50 i Kigali ubwandu bwavuye kuri 3% bugera kuri 12%
Jan 20, 2021
Soma inkuru
13 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID19
Jan 18, 2021
Soma inkuru
Abarenga miliyoni 2 bamaze kwicwa na COVID19, urukingo ruhanzwe amaso
Jan 17, 2021
Soma inkuru
Impungenge z’abafite abana bagiye gusubira ku ishuri mu gihe COVID19 ikomeje gukara
Jan 16, 2021
Soma inkuru