Yanditswe Dec, 05 2022 11:47 AM | 113,807 Views
Itsinda ry'abayobozi baturutse mu gihugu cya Pologne riri mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi itatu, aho kuri uyu wa Mbere ryagiranye ibiganiro n'itsinda ry'abayobozi b'u Rwanda riyobowe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Vincent Biruta.
Ni ibiganiro byabereye kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane aho impande zombi zaganiraga ku butwererane hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Pologne Pawet Jabloriski uyoboye itsinda ryaturutse muri iki gihugu, avuga ko umwaka utaha iki gihugu kizaba gifite ambasaderi uzaba afite icyicaro i Kigali.
Iki gihugu gifata u Rwanda nk’ingenzi mu guhuza isoko rinini ryo muri kano karere ariyo mpamvu bitwaje itsinda rinini rigizwe na sosiyete zisaga 20 z’ishoramari mu nzego zinyuranye.
Ni uruzinduko rwahereye ku italiki 4 rukazasozwa kuri 6 z’uku kwezi, aho ibiganiro ku butwererane birimo kwibanda cyane mu birebana na politike, ubwirinzi, uburezi, ubucuruzi n’ishoramari.
Mu rwego rw’uburezi, Pologne ni igihugu gifite uburezi bufite ireme akaba ariyo mpamvu u Rwanda rufiteyo umubare w’abanyeshuri bagera ku 1.200.
Iki gihugu kibarizwa ku mugabane w’u Burayi bwo hagati gikungahaye cyane ku mabuye y’agaciro anyuranye ndetse ni igihugu cyateye imbere mu by’inganda z’ibyuma by’imodoka, iby’amashanyarazi, iby’amazi nibindi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru