Yanditswe Apr, 26 2019 07:31 AM | 7,779 Views
Minisiteri
y'ubutegetsi bw'igihugu irizeza ko kuba uturere tugize umujyi wa KIGALI tugiye
gutakaza ubuzima gatozi, ntacyo bizahungabanya kuri politiki yo kwegereza
ubuyobozi abaturage, ahubwo ko bigamije kunoza imikorere y'umujyi no
kuwongerera imbaraga.
Ibi ni mu gihe kuri uyu wa Kane inteko rusange y'umutwe w'abadepite yemeje ishingiro ry‘umushinga w’itegeko rigenga umujyi wa Kigali.
Amavugurura mu miterere n'imiyoborere by'umujyi wa KIGALI arimo gukorwa mu gihe uyu mujyi wagengwaga n'itegeko rigenga inzego z'ibanze. Gusa ngo ibi byatumaga imikorere n'imitunganyitize y'umujyi bidindira, cyane cyane mu rwego rw'ibikorwaremezo kandi nyamara 70% by'ingengo y'imari y'umujyi wa KIGALI ariho akoreshwa.
Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof. Shyaka Anastase avuga ko iki kibazo ari kimwe mu byo uyu mushinga w'itegeko ugomba gukemura.
Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu igaragaza ko uturere twari tugize umujyi wa KIGALI nta buzima gatozi tuzaba dufite ahubwo ko tuzaba ari amafasi y'umujyi wa KIGALI. Ibi ariko byateye impungenge abadepite bibaza niba bidashobora guhungabanya politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage.
Aha minisitiri Shyaka yabasobanuriye ko ibi bizongerera ubushobozi umujyi wa KIGALI, bigaha n'umwanya abaturage.
Uyu mushinga w'itegeko wemerejwe ishingiro nuramuka utowe, umuyobozi w'umujyi wa KIGALI azaba afite abamwungirije barimo ushinzwe imiturire n'ibikorwaremezo ndetse n'ushinzwe imibereho myiza n'iterambere ry'ubukungu.
Hari kandi abajyanama bahagarariye abaturage, umugore n'umugabo bazava mu karere ariko n'abandi bafite inararibonye mu mitunganyirize n'imikorere y'umujyi bazashyirwaho n'iteka rya perezida, ndetse n'urwego ngishwanama.
Inkuru ya Jeannette UWABABYEYI
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru