AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

UTURERE TUGIZE UMUJYI WA KIGALI TUGIYE GUTAKAZA UBUZIMA GATOZI

Yanditswe Apr, 26 2019 07:31 AM | 7,779 Views



Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu irizeza ko kuba uturere tugize umujyi wa KIGALI tugiye gutakaza ubuzima gatozi, ntacyo bizahungabanya kuri politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage, ahubwo ko bigamije kunoza imikorere y'umujyi no kuwongerera imbaraga.

Ibi ni mu gihe kuri uyu wa Kane inteko rusange y'umutwe w'abadepite yemeje ishingiro ry‘umushinga w’itegeko rigenga umujyi wa Kigali.

Amavugurura mu miterere n'imiyoborere by'umujyi wa KIGALI arimo gukorwa mu gihe uyu mujyi wagengwaga n'itegeko rigenga inzego z'ibanze. Gusa ngo ibi byatumaga imikorere n'imitunganyitize y'umujyi bidindira, cyane cyane mu rwego rw'ibikorwaremezo kandi nyamara 70% by'ingengo y'imari y'umujyi wa KIGALI ariho akoreshwa.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof. Shyaka Anastase avuga ko iki kibazo ari kimwe mu byo uyu mushinga w'itegeko ugomba gukemura.


Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu igaragaza ko uturere twari tugize umujyi wa KIGALI nta buzima gatozi tuzaba dufite ahubwo ko tuzaba ari amafasi y'umujyi wa KIGALI. Ibi ariko byateye impungenge abadepite bibaza niba bidashobora guhungabanya politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage.

Aha minisitiri Shyaka yabasobanuriye ko ibi bizongerera ubushobozi umujyi wa KIGALI, bigaha n'umwanya abaturage.

Uyu mushinga w'itegeko wemerejwe ishingiro nuramuka utowe, umuyobozi w'umujyi wa KIGALI azaba afite abamwungirije barimo ushinzwe imiturire n'ibikorwaremezo ndetse n'ushinzwe imibereho myiza n'iterambere ry'ubukungu.

Hari kandi abajyanama bahagarariye abaturage, umugore n'umugabo bazava mu karere ariko n'abandi bafite inararibonye mu mitunganyirize n'imikorere y'umujyi bazashyirwaho n'iteka rya perezida, ndetse n'urwego ngishwanama.

Inkuru ya Jeannette UWABABYEYI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage