AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

UKO AMASHYAKA YAGIZE URUHARE MURI JENOSIDE

Yanditswe Apr, 13 2019 19:38 PM | 2,928 Views



Inararibonye muri politiki mu Rwanda zivuga ko amashyaka yagize uruhare runini mu kwigisha amacakubiri no kuyacengeza mu baturage kugeza kuri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994; ariko bakanemeza ko imiyoborere myiza igihugu gifite kuri ubu itanga icyizere ko nta politiki y’amacakubiri ishobora kongera kubaho mu Rwanda.

Amashyaka ya politiki mu Rwanda yatangijwe mbere gato y’uko rubona ubwigenge mu 1962. Abakurikiniye hafi politiki y’u Rwanda ariko bavuga ko muri iyo nkubiri y’amashyaka arangajwe imbere na MDR PARMEHUTU aribwo ubwicanyi bwatangiye kwibasira abatutsi, abarokotse bagahunga igihugu. Sheikh AbdulKarim HARERIMANA, inararibonye muri politiki y’u Rwanda avuga ko nubwo muri  repubulika ya mbere n’iya kabiri kugera mu 1991 hari ishyaka rimwe, politiki y’urwango n’amacakubiri yo itigeze ihinduka.

Sheikh AbdulKarim HARERIMANA agira ati:

“Nyuma y’ubwigenge 1962/1963, ishyaka rya APROSOMA ryasenyukiye muri MDR, irya RADER naryo rirasenyuka riragenda rirabura burundu. MDR ni yo yakomeje gutegeka igihugu kugeza muri 1973. Muri 1975 havutse ishyaka rishya rya MRND, rivuka ari ishyaka risa na MDR kubera ko amatwara ya MDR ashingiye ku bwoko ariyo na MRND yaje igendera ho.”

Mu mwaka wa 1990 habaye inama yahuje u Bufaransa n’ibihugu by’Afurika. Senateri Charles UYISENGA yemeza ko iyi nama ari yo yatumye tariki ya 10 kamena 1991 Perezida Habyarimana yemera ko igihugu cyongera kugendera kuri politiki y’amashyaka menshi.

Hon. Charles UYISENGA agira ati :

"Urebye Habyarimaa kwemera amashyaka menshi ntago byari ku bushake bwe ahubwo byaturutse kuri ya nama ya Labaule mu Bufaransa aho Perezida Miterand ari kumwe  n’abandi ba Perezida b’abanyafurika babawiye ngo mugomba kwemera amashyaka menshi kugirango dukomeze gukorana namwe ni ho na we yabyemeye hahita hajyaho amashyaka menshi."

Umunyambanga nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya jenoside CNLG Dr Jean Damascène BIZIMANA avuga ko nyuma yo kwemera amshyaka menshi MRND yashakishije andi mayeri yo gukomeza kubiba urwango n’amacakubiri mu banyarwanda inashinga umutwe w'interahamwe.

Dr. BIZIMANA Jean Damascène agira ati :

"MRND rero yakoresheje uburyo bwinshi. kuva muri 91 hagiyeho n’andi mashyaka,MRND igira uruhare mu kuyacamo ibice o gushimga igice cyiswe Hutu Power abatakigiyemo ikabafata nk’abagambanyi. Uretse ibingibi rero MRND yakoresheje indi strategie yo gushyiraho udushyak dutoya tukitwa ko ari udushyaka twigenga ariko yamara ari yo yadushize. Utwo dushyaka ni PARERWA PADER na PECO. Ayo mashyaka rero yibumbiye mu cyo yise (alliace pour le renforcement de la democratie) iyi ARD yakwije ingegabitekerezo ya jenoside mu mahanga, mu bazungu no muri diaspora.”

Sheikh Abdulkarim HARERIMANA avuga ko Nyuma yuko ingabo za FPR Inkotanyi zibohoye igihugu zigahagarika jenoside yakorewe abatutsi bamwe mu baturage basaga n’abatifuza kongera kumva amashyaka ya politiki kubera amateka yayo mabi mu Rwanda rwo hambere.

Harerimana agira ati:

“Mu byukuri amashyaka ntago yagize izina ryiza mu banyarwada. ni cyo gituma jenoside imaze guhagarikwa abanyarwanda benshi batifuzaga ko  amashyaka yagaruka.ubunararibonye bari bafite nuko yabacaga mo ibice gusa, bikazabaviramo ibyago bikomeye birimo na jenoside yakorewe abatutsi. Ariko nyuma aho FPR igereye hano amashyaka ahari ahagaze neza kuko aharanira ko u Rwanda rwakomeza kuba igihugu gishingiye ku bumwe kandi ari igihugu gitera imbere gusa.”

Nubwo ku itariki ya 4 /8/1993 i Arusha hashyizwe umukono ku masezerano y’amahoro, ariko MRND itigeze iyaha agaciro ndetse na mbere yaho ikaba yari yaratangiye kwamagana uwari Ministre w'ububanyi n'amahanga muri icyo gihe, Ngurinzira Boniface wabaga ayoboye intumwa za guverinoma y’u Rwanda muri iyo mishyikirano.

Abasesengura Politiki y’u Rwanda bakemeza ko kudashyira mu bikorwa ayo masezerano y’amahoro byaganishaga kuri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Nyuma y'imyaka 25 jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe amashyaka yemewe mu gihugu afite ihuriro yunguraniramo ibitekerezo, bigatuma abaturage bagenda bayagirira icyizere.

Inkuru ya Jean Damascène MANISHIMWE




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage