Yanditswe Apr, 23 2019 09:11 AM | 6,347 Views
Ministre w’intebe Dr Edouard Ngirente
arizeza ko inyubako leta y’u Bushinwa yahaye u Rwanda izafasha inzego za leta zizayikoreramo
kurushaho gutanga service nziza. Ubushinwa bwo busezeranya kuzakomeza kuba
umufatanyabikorwa mwiza w’u Rwanda mu mishinga y’iterambere.
Inyubako yashyikirijwe u Rwanda igizwe n’amagorofa 7 ku gice cyo hagati n’andi 5 ku mpande byose hamwe bifite ubuso bungana na metero kare ibihumbi 16. Yubatswe mu gihe cy’imyaka isaga gato 2 itwaye miliyoni 27 z’amadolari ya amerika ni amafranga y’u Rwanda asaga niliyari 24.
Ministre w’ibikorwa remezo Amb. Claver Gatete agaragaza ko iyi nyubako ari igisubizo ku nzego za leta zakoreraga mu nzu zatwaraga Leta amafranga menshi y’ubukode.
“Bivuze ko izakodeshaga zitongera gukodesha kuko zibonye inyubako nshya izamara igihe kirekire, binafasha kugabanya icyatangwaga mu gukodesha. Ni inyubako ijyanye n’icyerekezo cyacu, uko tugenda dutera imbere ni ukongera inyubako za leta kugirango tureke gukomeza gukodesha.” Amb Claver Gatete, Ministre w’ibikorwa remezo
Abatekinisiye basobanura ko ibikoresho byubatse iyi nzu, ibingana na 30% byaturutse mu Rwanda, naho 70% byavuye mu Bushinwa. Vice prezida wa komite y’abaturage b’abashinwa ishinzwe politiki (National Committee of the Chinese People’ Political Consultative Conference), Zheng Jianbang; yasobanuye ko u Bushinwa n’u Rwanda ari abafatanyabikorwa beza, anizeza ko hari indi mishinga igihugu cye cyiteguye gushyigikira.
“Hari imishinga 2 y’abashinwa bagomba kugiramo uruhare nko kubaka umuhanda ujya ku kibuga cy’indege cya Bugesera, umuhanda wa Huye-Kibeho. Hashize imyaka isaga 40 umubano w’ibihugu byombi ugiyeho; ibihugu byacu birushaho gukorana neza ndetse abaturage babyo bakomeza kugirana ubushuti no kwagura imikoranire.” Zheng Jianbang, Visi prezida-CPPCC
Ku ikubitiro iyi nyubako izakoreramo ibiro bya minisitiri w’intebe, inzego zibishamikiyeho n’ibigo na ministeri zitandukanye nk’iy’ibikorwaremezo, iy’ubutabera n’izindi. Ministre w’intebe Dr Edouard Ngirente washyikirijwe iyi nyubako na leta y’u Bushinwa asobanura ko iki ari kimwe mu bimenyetso by’umubano mwiza w’ibihugu byombi, bityo ngo iyi nyubako izafasha inzego zizayikoreramo kurushaho gutanga service nziza.
“Iyi nyubako iragaragaza intambwe y’imibanire iri hagati y’u Rwanda n’Ubushinwa; ndashimira cyane Ubushinwa bushyikirije u Rwanda inyubako nk’iyi igezweho kuko izafasha abakozi b’ibiro bya minister w’intebe n’izindi nzego zizayikoreramo guha abazabagana service nziza kandi zihuse.” Dr Edouard Ngirente, Ministre w’intebe
Iyi nyubako ihawe u Rwanda ije isanga indi ikoreramo ministeri zirimo iy’ububanyi n’amahanga, iy’ubucuruzi n’inganda nayo itari kure y’iyi izakoreramo ibiro bya ministre w’intebe.
Inkuru ya Jean Claude Mutuyeyezu
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru