Yanditswe Mar, 18 2019 08:09 AM | 5,407 Views
Abasesenguzi mu bukungu n'abaturage baravuga ko mu gihe ubukungu bw'u Rwanda bukomeza kuzamuka, hakongerwa imishinga y'iterambere no mu bice by'icyaro kugira ngo izamuka ry'ubukungu rigere mu mpande zose z'igihugu. Ibi ngo byafasha no kuzamura umusaruro mbumbe w'igihugu.
Abaturage bavuga ko basanga Abanyarwanda barushaho kugira imibereho myiza ugereranyije n'imyaka yo hambere.
Umwe muri bo ni uwitwa Niyibaho Bertilde, umuhinzi w'urutoki mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro. Ubu buhinzi bw'ibitoki by'inyamunyu abukorera ku buso bungana na hegitari imwe n'igice. Kuri we abona ubuhinzi bugenda bufata umurongo kuko kuri ashobora kubona toni y'ibitoki buri kwezi kandi akaba anafite isoko ryabyo mu Mujyi wa Kigali.
Gusa hari n'abavuga ko bitabujije ko hari abakeneye kuzamurwa
kugirango imibereho myiza iganisha ku bukungu igere kuri benshi bashoboka bityo
ntihabe icyuho kinini ku bakize n'abakennye.
Abakurikiranira hafi
Politiki y'Ubukungu mu Rwanda bahamya ko u Rwanda rwahindutse ku buryo
bugaragara kandi mu nzego zose by'umwihariko mu mugi wa Kigali. Bongeraho gusa ko izi
mpinduka mu bukungu zikwiye gushyigikirwa n'imishinga itanga akazi yerekezwa mu
bindi bice by'igihugu kugira ngo abaturage bose bazamukire rimwe aho kurebera
ubukungu mu murwa mukuru wonyine nk'uko bisobanurwa na Prof Ndikumana Viateur.
Ministeri y'Imari n'Igenamigambi ubwo yamurikaga uko umusaruro mbumbe w'igihugu wari uhagaze mu mwaka ushize wa 2018, yagaragaje ko umusaruro w'inganda wazamutse ku gipimo cya 10%, imitangire ya serivisi izamuka ku rwego rwa 9% naho ubuhinzi buzamuka ku gipimo cya 6%.
Ministre Dr Uzziel Ndagijimana asobanura ko hari imbaraga nyinshi
zashyizwemo kugira ngo ibi bigerweho.
Mu mwaka ushize umusaruro mbumbe w'igihugu (GDP) wazamutse ku gipimo cya 8.6%.
Inkuru ya Jean Claude Mutuyeyezu
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru