AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

UBUHAMYA BW'ABATUTSI BAROKOKEYE MURI PARIKE Y’IGIHUGU AKAGERA

Yanditswe Apr, 18 2019 18:58 PM | 6,417 Views



Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bari baturiye parike y'igihugu y'Akagera mu 1994, bavuga ko iyi pariki ibarizwamo inyamaswa z'inkazi yagize uruhare mu kurokoka kwabo kuko ngo Interahamwe n'abicanyi batinye kuyinjiramo.

Uwimbabazi Agnes w'imyaka 42 na Ruzibiza Jean Pierre w'imyaka 52 batuye mu murenge wa Kabare w'akarere ka Kayonza gakora kuri pariki y'igihugu y'Akagera ibarizwamo inyamaswa z'inkazi.

Bavuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, bahungiye muri iyi pariki nyuma y'uko bo n'imiryango yabo bagabweho ibitero n'interahamwe n'abicanyi. Ubuhamya bwabo bwumvikanisha ko bamazemo iminsi, batarya, bacengana n'inyamaswa, bakazihungira mu biti abandi iyi pariki ibabera inzira yo kwambuka bajya muri TANZANIYA.

Uwimbabazi Agnes agira ati

"Twamaze kwinjiramo ku munsi wa mbere turaramo, nijoro turara mu biti twagize ubwoba, hasi hari ibikoko bigahuma, tukavuga ngo ibi biratwishe, wa mubiri ugira ubwoba, tururira kuko twahagurutse turi abantu 6 abo bose barapfuye ninjye wasigaye. Nibura iyo umuntu yabaga ageze muri parike  batinyaga inyamaswa, twe ntitwazitinyaga kuko twaravugaga ngo iyo ngira umugisha nkahura n'inyamaswa ikanyiyicira aho kugira ngo nicwe n'abafite imihoro, amashoka n’udusuka"

Ruzibiza Jean Pierre we agira ati

"N'ubwo twahuye n'ubuzima bubi ariko parike yaturutiye abantu kuko bo bari inyamaswa mbi ariko twe inyamaswa zo muri parike ntitwazitinyaga zari nziza, kuko nk'anjye ubwanjye nagiye ahantu tumaze gutatana ndagenda nzenguruka ahantu ku gahuru nari mfite ikibiriti ntangira guca ibyatsi ngo ncane imbeho yanyishe, ncanye umuriro uba uragaragaye igisimba cyiba kiraje ni ingwe"

Gakwenzire Erneste na we agira ati "Ntitwigeze duhiga ariko twayihungiyemo, parike tubana n'inyamaswa natwe tuba inyamaswa tuyimaramo igihe kirekire njye nambutse njya Tanzania".

Aba baturage bahungiye muri iyi parike y'akagera bavuga ko nyuma yo kumara igihe, bayizengurukamo banyura mu mahwa, batazi aho berekeza, baje kuyisohokamo basanga ingabo z’Inkotanyi zarafashe agace baribatuyemo zirabakira zitangira kubitaho.

UWIMBABAZI AGNES agira ati:

"Inkotanyi zidufata neza baratwakira, baratugaburira, baratwambika baratubwira bati "wowe ababyeyi wabuze ni twebwe, basaza bawe wabuze nitwe, nyoko wabuze ubu turahari ntuzongera gupfa ukundi agahinda koSe wagize tugiye kukakumara" nibo baturokoye kugeza n'uyu munsi nibo badufasha, ibyo tubura, ibyo dukeneye baradufasha kugeza n'uyu umunsi."

RUZIBIZA JEAN PIERRE agira ati

"Inkotanyi iyo zitagera muri iki gihugu....ni ababyeyi bacu, nibo batureze n'ubu baracyaturera badufatiye runini"

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kabare SEMUGISHA MBERWA THEOGENE  avuga ko n'ubwo hari abo iyi parike yagiriye akamaro hari n'abandi  bagiye bananirwa gukomeza, bakicwa n'inyamaswa, ndetse ngo  hari n’imibiri y’abishwe mu gihe cya jenoside yakuwemo  ndetse no mu nkengero zayo.

Semugisha Mberwa Theogene  Umunyamabanga Nshingwabikorwa/Kabare agira ati:

"Kugeza ubu imibare dufite y'abantu bashyinguwe mu cyubahiro ni abantu 387, aha niho twari twarubatse urwibutso, muri ya gahunda ya CNLG yo kugabanya inzibutso mu gihugu imibiri turayimura  kuko imyaka yari kuba nka 50 bikibagirana biba ngombwa ko imibiri tuyimura tuyijyana MUKARANGE"

Pariki y'igihugu y'Akagera ifite ubuso bwa Kilometero kare 1,122. Ikora ku turere twa Kayonza, Nyagatare na Gatsibo. Abatutsi bayihungiyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko yarimo inyamaswa z'inkazi nk'intare, ingwe, inzovu n'izindi ku buryo interahamwe  zatinye kubasangamo, kugira ngo inyamaswa zizabiyicire.

Kugeza ubu mu karere ka Kayonza hamaze gushyingurwa imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi isaga ibihumbi 25.

Inkuru ya JEAN PAUL TURATSINZE




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage