AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Dubuy.com urubuga rushya ruzafasha u Rwanda kugeza ibicuruzwa byarwo ku isoko mpuzamahanga

Yanditswe May, 01 2021 18:28 PM | 133,143 Views



U Rwanda rwungutse undi muhora warufasha kugeza ku isoko ibicuruzwa byarwo ku isoko mpuzamahanga no kuwifashisha gutumiza ibyo rukeneye.

 Dubuy.com ni urubuga rw’ikoranabuhanga ruzahurizwaho abaguzi n’ibicuruzwa byabo n’abagura n’ibyo bakeneye rukaba ari umushinga ushamikiye ku kigo mpuzamahanga cya DP World gicunga ibyambu n’ububiko bukora n’ubudakora ku nyanja.

Ibicuruzwa bikabakaba 90% by’u Rwanda yaba ibyoherezwa cyangwa ibyo rutumiza binyura ku cyambu cya Dar es Salaam. Iki cyambu gikora ku muhora wo hagati. Gusa hakaba hari n’ibinyura ku muhora wa ruguru. 

Iri koranabuhanga ryiswe DUBUY.COM rifatwa nk’undi muhora mushya, rifasha guhuza abagura n’abagurisha ku rubuga rumwe rw’ubucuruzi rishamikiye ku kigo mpuzamahanga cya DP World, gisanzwe gicunga ibyambu n’ububiko bw’amakontineri y’ibicuruzwa, nk’ubwo baherutse gutangiza hano mu Rwanda mu gace ka Masaka. 

Umuyobozi mukuru wa Dubai Trade akaba n’umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri DP World, Mahmood Al-Bastaki avuga ko uburambe bafite muri uyu mwuga na politiki yorohereza ubucuruzi irangwa mu Rwanda byatumye batekereza ku kuzana mu Rwanda iri koranabuhanga.

Mahmood Al-Bastaki avuga ko ubu buryo bwa DUBUY.com buzafasha ibicuruzwa byo mu Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere kugera ku isoko rigari ariko n’abaguzi nabo batumiza bakazoroherwa no kugura ibyo bakeneye ku biciro n’ubwiza bishingiye ku bipimo DUBUY.COM izaba yagenzuye.

Richard Niwenshuti, umuhuzabikorwa w’imishinga ya SPIU muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, ku murongo wa telephone yavuze ko asanga DUBUY.COM, ari uburyo buje kunganira gahunda y’igihugu yo kongera ibyoherezwa hanze.

Mu itangazo rya RDB rishyigikira iyi gahunda rinasezeranya ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda, Umuyobozi Mukuru wayo, Clare Akamanzi yavuze ko abacuruzi n’ibigo ku isi bikomeje kwitabira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gukora ubucuruzi  mu rwego rwo kuzahura ubucuruzi bahangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 kuko ari ryo ribafasha kugera ku masoko ya kure kandi byihuse. Ubucuruzi kuri murandasi bubifashijwemo n’udushya mu ikoranabuhanga bwasembura impinduka mu mucururize ku mugabane wa Afrika...

48% y'ibigo bikora cyangwa bicunga ubucuruzi byanzuye gukoresha ikoranabuhanga rihuriza hamwe ibintu byose ku muyoboro umwe w'ikoranabuhanga cyangwa Internet of Things (IoT), mu gihe 26% bikoresha ikoranabuhanga rihuriza ku rubuga rumwe imikorere y'inzego zitandukanye cyangwa Cloud Computing yaba amakuru ku bicuruzwa, kugura no kwishyura, ubwikorezi n'ibindi na ho 20% bakoresha ikoranabuhanga rifasha mu busesenguzi ku makuru atandukanye harimo n'ay'ubucuruzi rizwi nka data analytics.

RUZIGA EMMANUEL MASANTURA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage