AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

U Rwanda rwiyemeje ko muri 2021 ruzaba rwaranduye Hepatite C

Yanditswe Mar, 01 2020 08:10 AM | 12,599 Views



Mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu hatangijwe gahunda igamije kurandura indwara y'umwijima yo mu bwoko C bitarenze umwaka wa 2021. Muri iyi gahunda  abaturage bose bazajya bapimwa ku buntu kandi abayanduye bahabwe imiti nta kiguzi.

Bamwe mu baturage b'Akarere ka Gatsibo bavuga bumva neza ububi bw'indwara y'umwijima yo mu bwoko C kandi bakanishimira ingufu ubuyobozi bw'Igihugu bushyira mu kubungabunga ubuzima bw'abaturage.

Nikuze Salama ati "Inama nabagira ni ukwirinda imibonano mpuzabitsina kuko ishobora kwandurira mo nkababwira ko bagomba kwitwara neza kuko ari indwara n'ubwo ivurwa igakira utayikururira ngo ize igutere ibibazo kuko mu bidindiza igihugu harimo n'izo ndwara, iyo urwaye na we urabyumva ko utabasha gukora."

Nyarudara John we ati "Ntabwo ako gaciro twagapfusha ubusa tugiye gukora uko dushoboye kose dufatanye n'abatuye uyu mudugudu ku buryo ku buryo twakwipimisha ndetse tukabiha n'agaciro."

Iyi gahunda yo kurandura indwara y'umwijima yo mu bwoko bwa C irangajwe imbere na Madamu wa Perezida wa Repubulika madame Jeannette Kagame yari yarashyizwe ku myaka itanu aho byari biteganyijwe ko muri 2024 iyi ndwara yaba igeze  nibura kuri 1% ivuye kuri 4% yari ho muri 2019.

Umuyobozi Mukuri w'Ikigo cy'Igihugu cy'ubuzima, RBC Dr Sabin Nsanzimaba  avuga ko kurandura indwara y'umwijima yo mu bwoko bwa C itakiri iy'imyaka itanu ahubwo igomba kurangirana  kurangirana na 2021 kandi ikaba izagerwaho koko.

Yagize ati "Mu Gihugu hose tumaze gupima abantu barenga ho gato miliyoni ebyiri kuva iyi gahunda yatangira ubu tumaze kugera nko muri 50% y'abo duteganya bibasiwe n'iyi ndwara iyi ntego rero irashoboka kandi ibisabwa byose twabishyize ku murongo ku buryo kurandura hepatite muri uyu mwaka cyangwa mu mwaka utaha ari ibintu rwose bishoboka. Ikindi kigaragaza ko byashyizwemo ingufu ni uko uturere mu mihigo twiyemeje gupimisha abaturage nibura ku kigero cya 80%."

Kuba u Rwanda rufite intego yo kurandura indwara y'umwijima mu mwaka utaha wa 2021 ngo biha buri wese umukoro nkuko Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Anastase Shyaka abivuga.

Ati "Nta mpamvu rero yo kugira ngo umwijima uzagire abo urenga kubera gutinda  kuko amagara arseseka ntayorwa. Kwisuzumisha kwivuza no gufata imiti uko bikwiye no kubikangurira abaturage bose aho dutuye dufatanye kugira ngo iki gikorwa kigende neza."

RBC  ivuga ko Akarere ka Gatsibo katangirijwemo iyi gahunda ari ko kagaragayemo ubwandu bwa hepatite c buri hejuru kurusha utundi turere twose mu gihugu. Mu bantu basaga ibihumbi 90 bamaze gusuzumwa iyi ndwara abasaga gato 2500 barayanduye. Biteganyijwe ko iyi gahunda izasozwa hasuzumwe abantu nibura miliyoni enye mu gihugu hose.

Jean Damascene MANISHIMWE 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage