AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

U Rwanda rwifatanyije n'isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'ibidukikije

Yanditswe Jun, 05 2017 14:28 PM | 7,067 Views



U Rwanda rwifatanyije n'isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'ibidukikije. Mu karere ka Gakenke mu ntara y'amajyaruguru ni ho wizihirijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: Duhuze umuntu n'ibidukikije ni ryo shingiro ry'ubuzima.

Muri aka karere ka Gakenke, hakozwe umuganda ugamije gusana indiri z'urusobe rw'ibinyabuzima, ku nkengero z'umugezi wa Base ahatunganyijwe n'umushinga Lake Victoria Environmental Management ProjectLVEMP icyiciro cyawo cya 2 aho wanateye inkunga imishinga y'abaturage.

Buri mwaka ubanzirizwa n'icyumweru cyahariwe kwita ku bidukikije kuri ubu kigana ku musozo, hakozwemo ibikorwa byinshi bikangurira abaturage kurushaho kwita ku bidukikije, bakangurirwa kuzirikana isano bafitanye na byo.

Ikigo gishinzwe kwita ku bidukikije REMA kivuga ko abaturage bagenda barushaho kugaragaza ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije.

REMA kandi yanagaragaje iby'ingenzi byagezweho mu kwita ku bidukikije mu Rwanda. Harimo kurengera ikibaya cy'Akagera mu gace ka Rweru mu Bugesera, gutera ibiti ibihumbi 460 by'imbuto, ndetse habayeho no guhanga imirimo itangiza ibikijije ku bantu 13,770, haterwa imigano ibihumbi 360 yo kubungabunga imigezi ya Nyabarongo, Rukarara, Mwogo, Mbirurume, Mashyiga, Yanze, Base na Kadahokwa n'ibindi bikorwa bitandukanye.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage