Yanditswe Jun, 05 2017 14:28 PM | 7,067 Views
U Rwanda rwifatanyije n'isi
kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'ibidukikije. Mu karere ka Gakenke mu ntara
y'amajyaruguru ni ho wizihirijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: Duhuze umuntu
n'ibidukikije ni ryo shingiro ry'ubuzima.
Muri aka karere ka Gakenke, hakozwe umuganda ugamije gusana indiri z'urusobe rw'ibinyabuzima, ku nkengero z'umugezi wa Base ahatunganyijwe n'umushinga Lake Victoria Environmental Management Project, LVEMP icyiciro cyawo cya 2 aho wanateye inkunga imishinga y'abaturage.
Buri mwaka ubanzirizwa n'icyumweru
cyahariwe kwita ku bidukikije kuri ubu kigana ku musozo, hakozwemo ibikorwa
byinshi bikangurira abaturage kurushaho kwita ku bidukikije, bakangurirwa
kuzirikana isano bafitanye na byo.
Ikigo gishinzwe kwita ku bidukikije REMA kivuga ko abaturage bagenda barushaho kugaragaza ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije.
REMA kandi yanagaragaje iby'ingenzi byagezweho mu kwita ku bidukikije mu Rwanda. Harimo kurengera ikibaya cy'Akagera mu gace ka Rweru mu Bugesera, gutera ibiti ibihumbi 460 by'imbuto, ndetse habayeho no guhanga imirimo itangiza ibikijije ku bantu 13,770, haterwa imigano ibihumbi 360 yo kubungabunga imigezi ya Nyabarongo, Rukarara, Mwogo, Mbirurume, Mashyiga, Yanze, Base na Kadahokwa n'ibindi bikorwa bitandukanye.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru