AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

U Rwanda rwifatanyije n’amahanga mu kwizihiza umunsi nyafurika w’ibarurishamibare

Yanditswe Dec, 12 2019 10:25 AM | 2,395 Views



Mu gihe u Rwanda rwifatanyije n'amahanga mu kwizihiza umunsi nyafurika w'ibarurishamibare, Ikigo cy’igihugu  cy’ibarurishamibare cyirasaba inzego zose kwitabira gukoresha imibare mu igenamigambi bakora, imibare iba yavuye mu bushakashatsi bukorwa, ndetse n'abaturage kwihangira imirimo, kugirango u Rwanda rubashe kugera ku iterambere ryifuzwa.

Bimwe mu bikorwa byaranze umunsi wo kwizihiza umunsi nyafurika w'ibarururisha mibare ni ukumurika ubushakashatsi bwakozwe ku murimo mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2016 kugeza 2019.  Byaranzwe kandi n'ubukangurambaga ku kumenyekanisha akamaro k'ibarurishamibare mu igenamigambi iryo ariryo ryose.

Umushakashatsi Byiringiro James, umuyobozi ushinzwe gukurikirana ubushakashatsi, kimwe na Jean Claude Nyirimanzi, umuyobozi w'ishami rishinzwe ubushakashatsi no gutangaza ibyavuye mu bushakashatsi mu kigo cyigihugu cy'ibarurishamibare, bavuga ko inzego zose zifite uruhare muri gahunda yo kwihangira imirimo kuko leta itabonera akazi abantu bose, kugirango u Rwanda rubashe kugera ku iterambere ryifuzwa.

Byiringiro James yagize ati ''Iyo mitekerereze igomba kujya mu banyarwanda bose kuko igihe tugezemo ntabwo ari icyo gutezereza ko leta ariyo izabonera akazi abantu bose, hanyuma indi nama ku bashyiraho ingamba  ni ugukomeza kugerageza gukoresha imibare kugirango bashake ibisubizo by'ibazo ihari koko bakoresheje imibare.''

Na ho Jean Claude Nyirimanzi ati ''Ni ugukoresha iyo mibare baba babona ibyo babona batabisobanukiwe cg batabyumva bakatwegera tugakorana tukabasaba kubyumva tukabafasha no kubikoresha ku uryo nyine bifasha abantu gutera imbere haba ku giti cyabo ndetse no mu zindi nzego zitandukanye.''

Umuyobozi wa NISR Yousuf Murangwa avuga ko ibarurisha mibare ari ingenzi mu igenamigambi ry’inzego zose ariko ikibazo kibaba ari uko inzego zitandukanye zititabira gukoresha iyo mibare. agasaba inzego zitandukanye haba ibigo by Leta n’ibyigenga na za Kaminuza zirusheho kwitabira gukoresha imibare mu igenamigambi no mu bushakashatsi.

Uyu munsi kandi waranzwe no guhemba abanyamakuru barushije abandi mu gukora inkuru zigaragaza imibare isobanura ikintu runaka, kerekeye umuryango nyarwanda, no ku rwego mpuzamahanga ndetse no guhemba abanyeshuri ba Kaminuza barushije abandi mu kugaragaza imibare mu mashusho itangamakuru ibizwi nka Infographics.

Bamwe mu banyeshuri n'abanyamakuru batsindiye ibyo bihembo bavuga ko biteguye gukomeza ubukangurambaga mu kumenyekanisha akamaro k'ibarurishamibare, no kugaragaza amakuru yifashisha imibare mu gusobanurira abaturage ibiba bigezweho.

Imibare ihari yagaragajwe  n’ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka 2018 igaragazako abaturage kuva ku myaka 16 kuzamura barimo abafite akazi, abashomeri, n’abandi basigaye bujuje iyo myaka [Working Age Population] bari hafi Miliyoni 7. Muribo Abafite akazi bangana na 46%, mugihe 8% ari abashomeri, abandi basigaye batari muri ibyo byiciro [out of Labor late] bari 46%. Iyo mibare kandi igaragazako igipimo cy’ubushomeri cyari ku gipimo cya 15.1% muri 2018.

Ubushakashatsi buheruka bwa 2019 bukorwa buri gihembwe, bukaba bwarakozwe mu kwezi kwa 8 bwagaragaje ko igipimo cy'ubushomeri mu Rwanda cyari kigeze kuri 16%, cyikaba cyaragabanutseho nka 3.9% uhereye muri 2016 aho cyari kuri 18.9%. Ni mu gihe kandi Igipimo cy'anantu bafite akazi cyo cyari kuri 46%.


Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage