U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyari 203 n’u Bushinwa izubakishwa urugomero rw’amashanyarazi

AGEZWEHO

  • Kwibohora26: Impumeko ya Tabagwe igiye kwizihirizwamo umunsi wo kwibohora – Soma inkuru...
  • Up-Power, ikoranabuhanga rishya rishobora kuzagabanya ibyotsi bisohorwa n’imodoka – Soma inkuru...

U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyari 203 n’u Bushinwa izubakishwa urugomero rw’amashanyarazi

Yanditswe Feb, 07 2020 15:31 PM
8,595 ViewsMinisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko ibikorwa byo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarogo bizakoreshwa ibikoresho b’yubwubatsi ahanini biboneka mu Rwanda, mu gihe cyo kubaka binatange akazi ku Banyarwanda barenga 700.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu u Rwanda n’u Bushinwa byasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 214 z’amadorali angana na miliyali 203 z’amafaranga y’u Rwanda yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi.

Ni umushinga uzamara igihe cy’amezi 56. Iyi nguzanyo ikazishyurwa ku nyungu ya 2% mu myaka 20.

Urugomero rw’ingufu z’amashanyarazi rwa Nyabarongo ruzubakishwa aya amafraanga ruzatanga megawati 43.5 z’ingufu z’amashanyarazi, kandi aya mafaranga ngo azanakoreshwa mu kubaka umuyoboro w’amashanyarazi w’ibilometero 19.2 ugana mu Karere ka Rurindo.

Ministre w’Imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko ibi bizafasha u Rwanda mu kwihaza mu mashanyarazi.

Uretse ibikoresho by’amashanyarazi n’insinga zizatumizwa hanze, ibindi bikoresho bizakoreshwa mu kubaka uru rugomero nka sima, amabuye, umucanga ndetse n’imbaho bizaba ari ibyo mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei, yavuze ko u Bushinwa buha agaciro ubufatanye bwabwo n’u Rwanda mu mishanga nk’iyi ifasha kuzamura ubukungu.

Imibare MINECOFIN yerekana ko kugeza ubu igihugu gifite ubushobozi bwo gukora ingufu z’amashanyarazi zingana na megawati 224.64 harimo na 15% y’izo ngufu zose zikomoka ku ma mashini  zikoresha mazutu leta ivuga ko zigomba gusimburwa.


RUZIGA Emmanuel MasanturaBa uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

N’ubwo coronavirus itari mu Rwanda, abaturage bagomba kuyirinda- Min Gashu