AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

U Rwanda rwatangiye imyiteguro y'inama mpuzamahanga y'ibyanya bikomye

Yanditswe Jan, 20 2022 15:55 PM | 23,550 Views



Mu gihe bwa mbere mu Rwanda hagiye guteranira inama yiga ku kubungabunga ibyanya bikomye ku mugabane wa Afurika, Minisitiri w'Ibidukikije Dr Jeanne d'Arc Mujawamariya aravuga ko igihugu gikomeje imyiteguro inagaruka cyane ku kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda Covid 19 kugira ngo iyi nama mpuzamahanga itazakomwa mu nkokora mu nkokora n'iki cyorezo.

Iyi nama igiye guteranira bwa mbere ku mugabane wa Afurika iteganijwe guhuza abayobozi bakuru b'ibihugu na za guverinoma, imiryango irengera ibidukikije, abafatanyabikorwa banyuranye muri uru rwego n'abandi. 

Mu rwego rwo kwitegura iyi nama izaba mu kwezi kwa 3 uyu mwaka, hagaragajwe abahoze ari abayobozi bakuru b'ibihugu na za guverinoma berekanye ubushake bwa politiki mu gukomeza gusigasira ibidukikije n'ibyanya bikomye by'umwihariko.

 Aba barimo Mahamadou Issouffou wigeze kuyobora igihugu cya Niger, Festus Mogae wayoboye Botswana ndetse na Hailemariam Desalegn Boche wahoze ari Ministre w'Intebe wa Ethiopia.

Hailemariam Desalegn Boche asobanura ko ubushake bwa politiki y'abayobozi ba Afurika ari bwo buzatuma indiri z'ibinyabuzima zikomeza kubungabungwa cyane ko zibitse ubukungu bwinshi bufitiye  akamaro muntu.

Umugabane wa Afurika ufite ibyanya bikomye bigera kuri 700, gusa ngo ntibibungabunzwe uko bikwiye. Abaharanira iterambere ry'ibidukikije basanga imikoranire y'ibihugu n'abafatanyabikorwa babyo ari bo bakwiye gufata iya mbere mu gusigasira ibi byanya ku nyungu z'abaturage haba muri iki gihe no mu gihe kizaza.

Iyi nama igiye kuba mu gihe isi yugarijwe n'icyorezo cya Covid 19. Minisitiri w'Ibidukikije Dr Jeanne d'Arc Mujawamariya ashimangira ko igihugu kirimo gukora iyo bwabaga kugira ngo imyiteguro n'imigendekere y'iyi nama izagende neza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Biteganijwe ko inama kubungabunga ibyanya bikomye muri Afurika ( Africa Protected Areas Congress) izabera i Kigali kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 12 Werurwe uyu mwaka, ikazakurikirwa oandi hifashishijwe ikoranabuhanga aho usibye kungurana ibitekerezo ku byakorwa ngo habungabungwe ibyanya bikomye muri Afurika, hazanatekerezwa ku haturuka amafaranga ashorwa muri ibi bikorwa  bikenera nibura miliyari 700 z'amadolari buri mwaka.



Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage