Yanditswe Mar, 07 2018 22:15 PM | 9,538 Views
Ikibazo cy'imirire mibi no kugwingira kw'abana mu
Rwanda kigiye guhagurukirwa n'inzego zitandukanye nyuma yuko leta y'u Rwanda
isinyanye amasezerano na banki y'isi, aho iyo banki y'isi yemereye leta y'u
Rwanda miliyoni 55 z'amadorali y'Amerika azashorwa mu mishinga itandukanye yo
guhangana n'icyo kibazo.
Imirire mibi no kugwingira ni ikibazo gikomeje
guhangayikisha leta y'u Rwanda. Perezida wa repubulika Paul Kagame ubwo yari
igabiro mu mwiherero w'abayobozi bakuru b'igihugu yagarutse kuri iki kibazo
anasaba ko hafatwa ingamba zakirandura burundu. Amb. Claver Gatete, Minisitiri
w'imari n'igenamigambi wasinye ku masezerano ahagarariye leta y'u Rwanda ubwo
yemererwaga na banki y'isi miliyoni 55 z'amadorali yo gushora mu mishinga
ihangana n'iki kibazo yavuze ko uko ibintu bimeze ubu bisaba imbaraga
zidasanzwe.
Yasser El- Gammal uhagarariye banki y'isi mu Rwanda yasobanuye ko kurwanya imirire mibi mu bana ari ugutegura ejo heza h'igihugu. Yagize ati, "...Ni ngombwa kuko turavuga ku imbere heza h'igihugu. turavuga ku bana badatanga umusaruro ukwiye yaba mu masomo no mu ngo zabo ndetse no ku gihugu kubera iyo bibaye ku mwana utarageza imyaka 2 akagira icyo abura ingaruka zabyo ziragoye gukosorwa..."
Dr. Anita Asiimwe ukuriye gahunda mbonezamikurire y'abana avuga ko imirire mibi atariyo mpamvu yonyine itera kugwingira ko ahubwo hari n'izindi mpamvu ziyongeraho ari nayo mpamvu aya mafaranga azakoreshwa mu kwigisha imiryango kunoza imirire hatibagiranye imibanire mu ngo.
Iyi gahunda yatangiriye mu turere 13 ku ikubitiro, twatoranyijwe hashingiwe ku mibare yerekana ahari ikibazo kurusha ahandi mu bijyanye n'ubukene n'imirire mibi ariko ngo izagera mu turere twose uko ubushobozi buzagenda bwiyongera.
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru