AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

U Rwanda rwasinyiye miliyoni 55 z'Amadolari azifashishwa kurwanya imirire mibi

Yanditswe Mar, 07 2018 22:15 PM | 9,557 Views



Ikibazo cy'imirire mibi no kugwingira kw'abana mu Rwanda kigiye guhagurukirwa n'inzego zitandukanye nyuma yuko leta y'u Rwanda isinyanye amasezerano na banki y'isi, aho iyo banki y'isi yemereye leta y'u Rwanda miliyoni 55 z'amadorali y'Amerika azashorwa mu mishinga itandukanye yo guhangana n'icyo kibazo.

Imirire mibi no kugwingira ni ikibazo gikomeje guhangayikisha leta y'u Rwanda. Perezida wa repubulika Paul Kagame ubwo yari igabiro mu mwiherero w'abayobozi bakuru b'igihugu yagarutse kuri iki kibazo anasaba ko hafatwa ingamba zakirandura burundu. Amb. Claver Gatete, Minisitiri w'imari n'igenamigambi wasinye ku masezerano ahagarariye leta y'u Rwanda ubwo yemererwaga na banki y'isi miliyoni 55 z'amadorali yo gushora mu mishinga ihangana n'iki kibazo yavuze ko uko ibintu bimeze ubu bisaba imbaraga zidasanzwe.

Yasser El- Gammal uhagarariye banki y'isi mu Rwanda yasobanuye ko kurwanya imirire mibi mu bana ari ugutegura ejo heza h'igihugu. Yagize ati, "...Ni ngombwa kuko turavuga ku imbere heza h'igihugu. turavuga ku bana badatanga umusaruro ukwiye yaba mu masomo no mu ngo zabo ndetse no ku gihugu kubera iyo bibaye ku mwana utarageza imyaka 2 akagira icyo abura ingaruka zabyo ziragoye gukosorwa..."

Dr. Anita Asiimwe ukuriye gahunda mbonezamikurire y'abana avuga ko imirire mibi atariyo mpamvu yonyine itera kugwingira ko ahubwo hari n'izindi mpamvu ziyongeraho ari nayo mpamvu aya mafaranga azakoreshwa mu kwigisha imiryango kunoza imirire hatibagiranye imibanire mu ngo.

Iyi gahunda yatangiriye mu turere 13 ku ikubitiro, twatoranyijwe hashingiwe ku mibare yerekana ahari ikibazo kurusha ahandi mu bijyanye n'ubukene n'imirire mibi ariko ngo izagera mu turere twose uko ubushobozi buzagenda bwiyongera.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage