AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

U Rwanda rwasinye amasezerano arwemerera kuzakira imikino ya nyuma ya Afrobasket

Yanditswe May, 28 2021 19:24 PM | 51,173 Views



Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball ku mugabane wa Afurika, ryasinyanye na leta y' u Rwanda amasezerano yemeza ko ruzakira imikino ya nyuma ya Afrobasket iteganijwe muri Kanama uyu mwaka.

Perezida w'Ishyirahamwe ry 'umukino wa Basketball ku rwego rw'Isi Hamane Niang avuga ko ashima u Rwanda na Perezida Kagame kuko bahaye uyu mukino ibikenewe byose.

Yavuze ko nabo bazabibyaza amahirwe azagirira isi yose akamaro. Minisitiri wa Sport Aurore Munyangaju Mimosa,  avuga ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugira ngo abakinnyi n'abayobozi b'ibihugu bizitabira bazagubwe neza kandi babone ibikenewe byose. 

Iyi mikino izitabirwa n'ibihugu 16 byabonye itike mu majonjora aheruka.

Ibi bihugu birimo u Rwanda, Nigeria, Sudani y'Epfo, Mali, Senegal, , Cote d' ivoire, Tunisia, Angola, Misiri, Kameruni, Centre Africa, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya na Guinea.

Nyuma ya Afrobasket hazakurikiraho igikombe cy'isi cya 2023 kizitabirwa  n'amakipe atanu ya mbere kuri buri mugabane, harimo n'amakipe atanu azaba aturutse muri iri rushanwa rizabera mu Rwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage