Yanditswe Sep, 04 2022 19:28 PM | 205,973 Views
Kuri iki Cyumweru Leta y'u Rwanda yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Tony football excellence programme, umushinga wibanda kuguteza imbere impano y'umupira w'amaguru.
Ni amasezerano yo gutangira gushyira mu bikorwa gahunda yo kuzamura no gushyigikira impano z'abakiri bato mu mupira w'amaguru mu Rwanda. Muri iyi gahunda hazashyirwaho amashuri mu duce dutandukanye tw’igihugu yo gutoza, kubaka ubushobozi, no guhugura mu bya siporo abana bafite impano kuva ku myaka 6 kugeza ku myaka 18.
Minisiteri ya Siporo ivuga ko iyi gahunda ije gushyigikira gahunda zari zisanzweho zo guteza imbere no kuzamura siporo mu Rwanda.
Aya masezerano hagati ya Leta y'u Rwanda na Tony football excellence programme yemejwe mu nama y'abaminisitiri yateranye kuwa 29, Nyakanga 2022. Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy'iyi gahunda kizatangirira mu turere dutanu aritwo Burera, Muhanga, Rutsiro, Rwamagana na Kicukiro.
Biteganyijwe kandi ko muri iki cyiciro hazubakwa ibigo bine by’indashyikirwa by’akarere hamwe n’ikigo gikuru gikomeye mu Mujyi wa Kigali.
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru