AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

U Rwanda rwasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Tony football excellence programme

Yanditswe Sep, 04 2022 19:28 PM | 205,973 Views



Kuri iki Cyumweru Leta y'u Rwanda yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Tony football excellence programme, umushinga wibanda kuguteza imbere impano y'umupira w'amaguru.

Ni amasezerano yo gutangira gushyira mu bikorwa gahunda yo kuzamura no gushyigikira impano z'abakiri bato mu mupira w'amaguru mu Rwanda. Muri iyi gahunda hazashyirwaho amashuri mu duce dutandukanye tw’igihugu  yo gutoza, kubaka ubushobozi, no guhugura mu bya siporo abana bafite impano kuva ku myaka 6 kugeza ku myaka 18.

Minisiteri ya Siporo ivuga ko iyi gahunda ije gushyigikira gahunda zari zisanzweho zo guteza imbere no kuzamura siporo mu Rwanda.

Aya masezerano hagati ya Leta y'u Rwanda na Tony football excellence programme yemejwe mu nama y'abaminisitiri yateranye kuwa 29, Nyakanga 2022. Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy'iyi gahunda kizatangirira mu turere dutanu aritwo Burera, Muhanga, Rutsiro, Rwamagana na Kicukiro.

Biteganyijwe kandi ko muri iki cyiciro hazubakwa ibigo bine by’indashyikirwa by’akarere hamwe n’ikigo gikuru gikomeye mu Mujyi wa Kigali.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF