Yanditswe Apr, 25 2021 15:21 PM | 54,260 Views
Umuyobozi
Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi ku isi (UNHCR) Filippo Grandi uri mu Rwanda, yashimye
uburyo u Rwanda ruzitaho, rukazifasha no gusubira mu bihugu byazo.
Ibi Filippo Grandi yabigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo yasuraga inkambi y'agateganyo ya Gashora iri mu karere ka Bugesera, yakira abashaka ubuhunzi bava mu gihugu cya Libya.
Filippo Grandi kandi yijeje ko hagiye gukorwa ibishoboka byose impunzi ziri mu Rwanda ntizizagire ikibazo cy’inzara cyaterwa no kubura ibizitunga.
Muri Werurwe uyu mwaka, ni bwo Ishami ry’Umuryango w'Abimbuye rishinzwe ibiribwa ku Isi, PAM ryagabanyijeho 60% by’inkunga ryageneraga impunzi ziri mu Rwanda.
Bamwe mu bacumbikiwe muri iyi nkambi, nabo bashima uburyo Leta y'u Rwanda yabakiriye ndetse ikaba ikomeje no kubitaho.
Kugeza ubu ibikorwaremezo by'amazi, ubukorikori, amashuri yigisha indimi n'amategeko y'umuhanda ndetse n'ibibuga by'imyidagaduro, ni bimwe mu bifasha aba bashaka ubuhunzi bavuye mu gihugu cya Libya usanga muri iyi nkambi.
Filippo Grandi ashima uburyo leta y'u Rwanda ishyira imbaraga mu micungire y'impunzi, rukanishakamo ibisubizo bigamije kuzifasha gutaha iwabo.
Minisitiri w'ibikorwa by'ubutabazi, Kayisire Marie Solange nawe avuga ko “Leta y'u Rwanda yakomeje gufasha impunzi rwakiriye, ku buryo zihangira imishinga izunganira mu mibereho ya buri munsi.”
Iyi nkambi y'agateganyo ya Gashora yakira abashaka ubuhunzi bava mu gihugu cya Libya kuva muri 2019 imaze kwakira 515, abamaze kubona ibihugu bibakira ni 257 ubu isigayemo 261 kuko hari n’abana bavukiye mu Rwanda.
Muri rusange mu Rwanda kuri ubu hari impunzi zisaga ibihumbi 130.
Nyuma yo gusura inkambi y'agateganyo ya Gashora mu karere ka Bugesera, uyu muyobozi n'intumwa bari kumwe basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyamata, bunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 45 zirushyinguwemo.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru