AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

U Rwanda rwashimiwe uko rukomeje kwita ku mpunzi rwakiriye

Yanditswe Apr, 25 2021 15:21 PM | 54,260 Views



Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi ku isi  (UNHCR) Filippo Grandi uri mu Rwanda, yashimye uburyo u Rwanda ruzitaho, rukazifasha no gusubira mu bihugu byazo.

Ibi Filippo Grandi yabigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo yasuraga inkambi y'agateganyo ya Gashora iri mu karere ka Bugesera, yakira abashaka ubuhunzi bava mu gihugu cya Libya.

Filippo Grandi kandi yijeje ko hagiye gukorwa ibishoboka byose impunzi ziri mu Rwanda ntizizagire ikibazo cy’inzara cyaterwa no kubura ibizitunga.

Muri Werurwe uyu mwaka, ni bwo Ishami ry’Umuryango w'Abimbuye rishinzwe ibiribwa ku Isi, PAM ryagabanyijeho 60% by’inkunga ryageneraga impunzi ziri mu Rwanda.

Bamwe mu bacumbikiwe muri iyi nkambi, nabo bashima uburyo Leta y'u Rwanda yabakiriye ndetse ikaba ikomeje no kubitaho.

Kugeza ubu ibikorwaremezo by'amazi, ubukorikori, amashuri yigisha indimi n'amategeko y'umuhanda ndetse n'ibibuga by'imyidagaduro, ni bimwe mu bifasha aba bashaka ubuhunzi bavuye mu gihugu cya Libya usanga muri iyi nkambi.

Filippo Grandi  ashima uburyo leta y'u Rwanda ishyira imbaraga mu micungire y'impunzi, rukanishakamo ibisubizo bigamije kuzifasha  gutaha iwabo.

Minisitiri w'ibikorwa by'ubutabazi, Kayisire Marie Solange nawe avuga ko “Leta y'u Rwanda yakomeje gufasha impunzi rwakiriye, ku buryo zihangira imishinga izunganira mu mibereho ya buri munsi.”

Iyi nkambi y'agateganyo ya Gashora yakira abashaka ubuhunzi bava mu gihugu cya Libya kuva muri 2019 imaze kwakira 515, abamaze kubona ibihugu bibakira ni 257 ubu isigayemo 261 kuko hari n’abana bavukiye mu Rwanda.

Muri rusange mu Rwanda kuri ubu hari impunzi zisaga ibihumbi 130.

Nyuma yo gusura inkambi y'agateganyo ya Gashora mu karere ka Bugesera, uyu muyobozi n'intumwa bari kumwe basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyamata, bunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 45 zirushyinguwemo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage