Yanditswe Jan, 26 2021 08:55 AM | 88,486 Views
U Rwanda kuri uyu wa Mbere rwakorewe isuzuma ku
iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, rikorwa n’akanama k’umuryango
w’abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu.
Harebwe uko u Rwanda rwitwaye mu gushyira mu bikorwa amahame yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu myaka 5 ishize.
Ni isuzuma ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda COVID19, icyorezo kuri ubu cyibasiye isi.
Raporo y’u Rwanda yatanzwe na Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye. Yagaragaje uburyo impanuro-nama [Recommandations] rwahawe n’ibihugu binyamuryango bya Loni mu kwezi kwa 2 muri 2015 zashyizwe mu bikorwa, hagamijwe kurengera uburenganzira bwa muntu n’imibereho myiza y’abaturage.
Ibihugu binyuranye bashimye uko u Rwanda rukomeje kwitwara mu kubahiriza amahame y'uburenganzira bwa muntu n’ubwo bisanga hakiri ibyanozwa.
Mu mpanuro-nama zigera kuri 50 u Rwanda rwahawe runiyemeza guteza imbere, Minisitiri Busingye yagaragaje ko mu myaka 5 ishize izo ngingo zashyizwe mu bikorwa uko bikwiriye.
Ni ingingo nyamkuru zijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo gutanga ibitekerezo, ubwigenge bw’ubutabera, ubukungu, ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.
Minisitiri Busingye, yagaragaje ko u Rwanda rwashyize mu bikorwa inama rwahawe n'Umuryango w'Abibumbye ahereye ku kuba na Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yigenga ndetse n'abayiyobora bakaba bashyirwaho mu buryo bukurikije amategeko.
Yagize ati ''Aba bakomiseri barigenga mu buryo bwuzuye, abagize komisiyo bemezwa n'inama yose y'abaminisitiri kandi bagashyirwaho n'iteka rya perezida. U Rwanda rwakiriye impanuro-nama ku bwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ubwisanzuro bw'itangazamakuru, ubwisanzure ku kwishyira hamwe no kujya mu yindi miryango igamije amahoro. Turashaka kumenyesha abafatanyabikorwa bacu ko aya mahame tuyazirikana cyane mu itegeko nshinga ry'u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe muri 2015 kandi yubahirizwa nk'uko biteganywa n'amategeko.''
Minisitri Busingye yagaragaje kandi ko nta bikorwa na bimwe byibasira abantu ku giti cyabo kuko ari abanyapolitiki, abanyamakuru cyangwa abaharanira uburenganzira bwa muntu; ko ahubwo buri muntu akurikiranwa n’ubutabera hashingiwe ku cyaha runaka aba akurikiranweho bigakorwa mu bwigenge bw’ubutabera.
Minisitiri Busingye yagaragaje ko abavuga ko u Rwanda rufite ahantu hatazwi rufungira abantu nko mu bigo bya gisirikari n’ahandi nta shingiro bifite ko ahafungirwa hose hateganywa n’amategeko.
Yagize ati “Leta y’u Rwanda irifuza kugaragaza ko u Rwanda rufite amagereza atandukanye, ahafungirwa abasivire n'ahafungirwa abasirikari. Zose kandi zikorera ku mugaragaro kandi mu buryo bwubahiriza amategeko ku buryo uwo ari we wese yazigeraho, zikanubahiriza nibura amabwiriza mpuzamahanga ku bantu uburenganzira bwabo buba bubangamiwe. Nta gereza nk’izo zinyuranyije n'amategeko ziri mu Rwanda kandi ndemeza ko Guverinoma y'u Rwanda yamagana ibyo birego bidafite ishingiro biba biherekejwe n'impamvu za politiki by'abo babishyigikira.''
Mu bindi Minisitiri w’Ubutabera yagaragaje hashingiwe ku mpanuro-nama yahawe kuri raporo ni uko u Rwanda rugiye gukomeza kwagura imikorere igamije guteza imbere amahame y'uburenganzira bwa muntu aho inzego zishinzwe ubutabera zikomeza gukorera abaturage, hibandwa ku kongera ubwisanzure bw’itangazamakuru, kurwanya icuruzwa ry’abantu, kwemeza amategeko ahana akanakumira ingengabitekerezo ya JenoSide, kwita ku baturage bafite intege nke nk'abafite ubumuga, n'abana n’ibindi bigamije guteza imbere uburenganzira bwa buri muturage.
Bienvenue Redemptus
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru