AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda rwahaye ikaze Antony Blinken ugiye kurusura

Yanditswe Aug, 04 2022 16:35 PM | 70,682 Views



U Rwanda rwahaye ikaze Umunyamabanga Leta wa USA ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, uzasura u Rwanda mu Cyumweru gitaha.

Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ivuga ko uru ruzinduko rwitezweho gushimangira umubano w'ibihugu byombi mu nzego zinyuranye zirimo kubungabunga amahoro, ubuzima, umutekano w’ibiribwa n’ingufu ku isi, ubucuruzi n’ishoramari, kurwanya iterabwoba, n’imihindagurikire y'ibihe.

U Rwanda rwavuze ko gukemura ibibazo by’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari ari ingenzi cyane, kandi  rwiyemeza kugira uruhare rwose mu gushaka ibisubizo birambye.

Ruvuga ko muri uru ruzinduko hazanaganirwa ku miyoborere n'uburenganzira bwa muntu, nk'uko biri mu mubano w'u Rwanda na Amerika.

MINAFFET yatangaje kandi ko uyu ari umwanya mwiza wo kugaragariza Antony Blinken, ko ifatwa ry'Umunyarwanda Paul Rusesabagina n’ibyaha bikomeye byibasiye abaturage b’u Rwanda (hamwe n’abandi 20 bari muri rubanza rumwe), rikurikije amategeko y’u Rwanda na mpuzamahanga.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage