Yanditswe Jun, 16 2022 14:49 PM | 96,742 Views
Abahagarariye inzego zishinzwe iyubahirizwa ry'uburenganzira
bwa muntu mu bihugu bigize Commonwealth bagaragaje ko intambwe nziza u Rwanda
rumaze gutera mu bijyanye n'uburenganzira bwa muntu, ari urugero rwiza mu
iterambere ry'abaturage.
Byagaragarijwe mu biganiro by'iminsi by'ihuriro ry'inzego z'ibihugu zishinzwe uburenganzira bwa muntu muri commonwealth.
U Rwanda rushimirwa ko rufite urwego rwa mbere rwa A mu guharanira uburenganzira bwa muntu mu myaka 23 ishize rushyizeho komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu.
Abayobora ihuriro ry’izi nzego z’ibihugu zishinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango wa Commonwealth bavuga ko bishimishije kuba u Rwanda arirwo rugiye guhabwa ubuyobozi bw'iri huriro.
Baroness Kishwer Falkner, Umuyobozi w'iri huriro yagize ati “Turatekereza ko bishimishije cyane kubona tugiye gushyikiriza u Rwanda umwanya w'ubuyobozi bw'iri huriro kuri Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu, ni urwego rufite imbaraga kandi rwigenga dusanga rufite inshingano zikomeye zo kurengera uburenganzira bwa muntu ku Banyarwanda. Ni umwanya uteye ibyishimo kuba duhuriye hamwe mbere y'inama ya CHOGM ihuza Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma, tukaba twishimiye ko tugiye gushyira imbere indangagaciro z'uburenganzira bwa muntu n'ubutabera mbere yuko iyi nama y'abakuru b'ibihugu iterana akaba ari na byo bishingirwaho mu nama izaba mu cyumweru gitaha.”
Biteganyijwe ko u Rwanda ruhabwa kuyobora iri huriro mu gihe cy’imyaka 2 ndetse rugafatanya n’igihugu cya Ireland y’Amajyaruguru muvkuyobora ubunyamabanga bw’iri huriro.
Uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda Omar Daair, we agaragaza ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w'ingenzi mu nzego zitandukanye.
Ati “U Rwanda nk'igihugu kigiye kuyobora Umuryango wa Commonwealth ni andi mahirwe y’ubufatanye hagati y'imiryango inyuranye yo mu Bwongereza hamwe n'u Rwanda. Dufite ubufatanye mu burezi, ihindagurika ry'ikirere, mu bucuruzi; ubwo rero birashimishije kubona n'inzego z'uburenganzira bwa muntu zirimo gufatanya bya hafi kandi ndakeka gahunda zizakurikiraho muri iki cyumweru gitaha zizarushaho guteza imbere uyu mubano.”
Abahagarariye inzego zishinzwe iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu mu bihugu bigize Commonwealth basanga ibihugu bigomba gushyira hamwe imbaraga zabyo mu kwita ku bazahajwe n'ingaruka z'icyorezo cya COVID-19 nka kimwe mu byahungabanyije uburenganzira bwa muntu ku isi.
Perezida wa Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu Mukasine Marie Claire yagize ati «Hari ibyo tuzumvikanaho mu itangazo tuzatora kandi bizaba byubakiye mu gutuma nta muntu n’umwe usigara inyuma muri iyi nzira yo kwiyubaka muri iki gihe cya COVID na nyuma yaho, kandi noneho n'abantu b'intege nke bakitabwaho. Ibyo byose ni ibintu numva ku gihugu cyacu kuba igikorwa nk'iki kibereye mu Rwanda, kuba tuzayobora iri huriro ni izindi mbaraga nk'igihugu kandi natwe tuzagira icyo tubikuramo, twigira ku bandi, dukomeza kunoza ibyo twakoraga bityo dukomeze guharanira uburenganzira bwa muntu mugihugu cyacu.
Icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije uburenganzira bwa muntu hirya no hino. Minisitiri w'Ubutabera Dr. Emmanuel Ugirashebuja avuga ko nk'u Rwanda rwakoze ibishoboka byose mu kurengera ubuzima bw'abaturage.
Ati “Ni muri uru rwego Leta y'u Rwanda yafashe ingamba zo kwihutisha izahura ry'ubuzima izirikana kudasiga uwari wese inyuma nkuko bikubiye mu ntego z'iterambere rirambye SDG's. Nkuko bisanzwe Leta yafashe ingamba zatuma uburenganzira bwa muntu bugerwaho mu buryo bwuzuye muri ibi bihe byari bigoye twisanzemo twese. Zimwe muri izi ngamba zirimo izo gukingira umubare munini w'abatuye u Rwanda ku kigero twavuga ko gishimishije.”
Muri iyi myaka ibiri iri imbere, abagize iri huriro bazakurikiza insanganyamatsiko igira iti “Uburenganzira bwa muntu kuri bose ku isonga mu bikorwa bigamije kwiyubaka mugihe cya COVID-19 na nyuma”
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, abagize iri huriro baranasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Bosco KWIZERA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru