Yanditswe Oct, 03 2017 19:05 PM | 7,245 Views
Urwego rw'igihugu rushinzwe
iterambere RDB, rutangaza ko nubwo imitangire ya servisi igenda itera imbere muri rusange, hakigaragara zimwe mu nzego zigenda biguruntege mu mitangire
ya servisi ibi bikaba bibangamira iterambere ry'ubukungu bw'igihugu.
Urwego rw'igihugu rushinzwe iterambere RDB, ni hamwe usanga urujya n'uruza
rw'abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga baje bakeneye servisi zitandukanye nko
kwandikisha ibikorwa by'ubucuruzi kwaka amakuru ku bukerarugendo mu Rwanda
ndetse n'izindi servisi yaba izabikorera cg izijyanye n'inzego za leta.
Umuyobozi mukuru wungirije wa RDB Emmanuel Hategeka avuga ko nubwo uko iminsi yicuma ariko imitangire ya servisi igenda inoga,hakiri intera bitewe n'icyerekezo igihugu cyihaye mw' iterambere. Yagize ati, "abikorera nibo shingiro ry' ubukungu bw' igihugu ari imibare tugenda tubona nuko ababagana batarishimira imitangire ya servisi babona, niyo mpamvui muri iki cyumweru cyahariwe abakiriya twongora gukangurira cyane cyane abikorera gushyiraho umwete mugutanga servisi bakumvako umukiriya cyangwa uza abagana asaba servisi ariwe utuma babaho ari nawe utuma ibyo bakora bibateza imbere."
Umuyobozi
ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, imwe mu nkingi z' iterambere z' u Rwanda,
Kaliza Belise atangaza ko aka ari akanya ko kurushaho gutega amatwi abagana ibigo bitanga servisi
mu rwego rwo kunoza imikorere bitewe nicyo ababagana bakeneye.
Servisi z' ubuvuzi cyangwa
se amabanki ni zimwe mu nzego zakomeje gutungwa agatoki mu minsi yashize mu
bijyanye na servisi zitajyanye n'
icyerekezo igihugu cyihaye gusa bamwe mu banyarwanda bavuga ko zimwe mu ngamba zafashwe
na reta zimaze gutanga umusaruro nubwo utaragera aho bifuza.
Icyumweru cyahariwe gutanga
servisi ku bakiriya gifite insanganyamatsiko
igira iti ''Kubaka Icyizere mu Bakugana''.
Icyegeranyo cy' ihuriro ry' isi mu by'ubukungu giheruka cya 2017-2018 gishyira u Rwanda ku mwanya wa 2 muri Afrika y' iburasirazuba mu mitangire ya servisi inoze, rukaba urwa 2 ku mugabane wa Afrika naho kw' isi rukaza ku mwanya wa 41 ruvuye kuwa 107 mu cyegeranyo cya 2014-15.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru