AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

U Rwanda rurahamagarira ibihugu bya Afurika gufata abakoze jenoside bakibyidegembyamo

Yanditswe Dec, 03 2019 18:19 PM | 6,375 Views



U Rwanda rwongeye guhamagarira amahanga by'umwihariko ibihugu bya Afurika gufata no kugeza imbere y'ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya mu mahanga. Ibi byavugiwe mu ihuriro ry'abashinjacyaha baturutse mu bihugu 18 bya afurika bari mu Rwanda.

U Rwanda rwagaragarije abashinjacyaha baturutse mu bihugu 18 bya Afurika ko rutanyuzwe n’uburyo ibihugu byo kuri uyu mugabane biseta ibirenge mu kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho kugira uruhare mu Jenoside yakorewe Abatutsi babyihishemo.

Ubushinjacyaha  bw'u Rwanda buvuga  bumaze kohereza impapuro 1144 mu bihugu 33 byo hirya no hino ku isi zisaba kugeza imbere y'ubutabera abasize bakoze Jenoside bakidegembya muri ibyo bihugu gusa ngo 20 bonyine nibo bamaze koherezwa mu Rwanda.

Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable, avuga ko bamwe mu bakurikiranyweho ibi byaha baba barahinduye amazina ku buryo bigoye ku batahura,agaragaza ko ku mpapuro zirenga 1000 u Rwanda rwohereje, 700 zoherejwe mu bihugu 13 bya afurika, abamaze koherezwa mu Rwanda  akaba ari bane gusa.

Yagize ati ''Twakurikiranye tuvugana na bo na n’ubu turacyakurikirana, ariko abenshi muri abo banyabyaha bageze muri ibyo bihugu icya mbere bahindura amazina, bashakisha ubwenegihugu bw'ibyo bihugu ku buryo rero batubwira ko bitaborohera gukurikirana abo bantu no kubamenya kuko baba barahinduye amazina abenshi barabonye n'ubwenegihugu ariko tukababwira tuti dufatanye dukorere hamwe tuzi neza aho abantu bari mu mategeko mpuzamahanga iyo udashoboye kohereza umuntu yarakoze icyaha nibura ukanamuhana izo ni zo mbaraga turi gushyiramo.''

Mu nama ihurije i Kigali  abagize ishyirahamwe ry’abashinjacyaha muri Afrika,bamwe muri bo bavuze uko babona imiterere y’iki kibazo.

Pierre Shindano Bulenge waturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yagize ati ''Nanjye nakiriye impapuro nyinshi nkiri umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, turashakisha, nyinshi zari izisaba ko duta muri yombi abantu bakurikiranyweho ibyaha. Ikibazo kibaho n’uko usanga aba bantu tudafite amakuru yabo ahagije, tutazi aho bari tutazi icyo bakora.''

Na ho Lilian Siyuni waturutse muri Zambiya ''Ikigaragara ni uko ibintu bipfira mu buryo bw'imikoranire aho usanga ibintu bibanza kunyura mu nzira ndende, icya mbere mbona dukwiye guhangana n'icyo kibazo kugira tugere ku mikoranire myiza kandi mpuzamahanga idafite izo mbogamizi nk’uko n'abanyabyaha badafite imipaka ni na ko natwe nk'abanyafurika dukwiye gukuraho izo mbogamizi z'imipaka no kunyuza ibintu mu nzira ndende zitari ngombwa.''

Uko byagenda kose ariko kuri Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye avuga ko ibihugu bigiseta ibirenge mu kugeza mu butabera ababyihishemo bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye kwikubita agashyi.

Ati ''Imyaka 25 irashize Abanyarwanda ubwabo bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni Jenoside yahitanye abarenga miliyoni ndetse isigira igihugu cyacu n'abaturage bacu muri rusange, ingaruka zikomeye cyane twakomeje guhangana na zo muri iyi myaka 25 yose. By’umwihariko izijyanye n'ubutabera, ni ingingo isaba imbaraga zacu twese tugashyira hamwe tukageza imbere y'ubutabera aba basize bakoze Jenoside, aba banyabyaha bari mu bihugu byo kuri uyu mugabane ndetse bamwe bari mu bihugu bihagarariwe hano. U Rwanda rwohereje mu bihugu impapuro zisaba ko aba bagezwa imbere y'ubutabera, kandi u Rwanda rutegereje ubwo bufatanye.''

Abagize ishyirahamwe ry’abashinjacyaha muri Afurika kandi baganiriye no ku kibazo cy’icuruzwa ry’abantu nka kimwe mu byaha byambukiranye imipaka bibangamiye uyu mugabane.

Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage