AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda rugiye kwemeza burundu amasezerano mpuzamahanga agamije guca ikoreshwa ry'intwaro za kirimbuzi

Yanditswe Feb, 03 2023 15:15 PM | 34,588 Views



Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yatangaje ko binyuze muri Ministeri y'Ingabo n'iy'Ubutabera u Rwanda rurimo gutegura igikorwa cyo gusinya no kwemeza burundu amasezerano mpuzamahanga agamije guca ikoreshwa ry'intwaro za kirimbuzi.

Ni amasezerano yemejwe na Loni ku itariki ya 7/7/2017 atangira gushyirwa mu bikorwa tariki 22/1/2021 nyuma y'uko ibihugu 50 byasabwaga bishyize aya maserano mu mategeko yabyo.

Umuryango uharanira ikurwaho ry'intwaro za kirimbuzi (International campaign to Abolish Nuclear Weapons-ICAN) uvuga ko ikoreshwa ry'izi ntwaro riteye inkeke ku buzima bw'abantu kuko usibye kuba igikangisho ku bihugu by'intege nke n'ibidafite izi ntwaro, ngo n'ubukana bwazo buteye ubwoba cyane ko hari izikubye inshuro 300 mu bukana ugereranije n'izakoreshejwe mu ntambara ya 2 y'isi bigaterwa Hiroshima na Nagasaki mu gihugu cy'Ubuyapani.

Ku rundi ruhande ariko izi ngufu za nikeleyeri ngo zikwiye gukoreshwa cyane mu nyungu z'iterambere rya muntu nko mu buhinzi, mu buvuzi, amashanyarazi no kurengera ibidukikije.

Mu mateka igisasu cya kirimbuzi cya mbere cyatewe mu Mujyi wa Hiroshma tariki 6 Kanama mu mwaka wa 1945 cyari gifite iturika rya TNT ibihumbi 15,000, kikaba cyarashenye 70% by'inyubako zose z'uyu mujyi kandi gituma abantu ibihumbi 140,000 bapfa bazize ingaruka zacyo, zaje ako kanya ndetse n'izabaye nyuma muri uwo mwaka wa 1945 gusa. Cyatumye kandi abarokotse bibasirwa n'indwara zirimo kanseri ndetse n'izindi ndwara zabaye akarande.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage