AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda rufite ibyuma bifite ubushobozi bwo gukonjesha inkingo zose za COVID19

Yanditswe Jan, 14 2021 11:58 AM | 5,601 Views



Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) kivuga ko kugeza ubu u Rwanda rufite ibyuma bikonjesha bifite ubushobozi bwo kubika ubwoko bwose bw'inkingo za COVID19 zimaze gukorwa n'ibihugu binyuranye. 

Iki kigo kivuga ko izi 'frigo' ari nshya zikaba zirengeje ubushobozi izisanzwe mu Rwanda kuko zifite ubushobozi bwo gukonjesha hagati ya dogere 40 na 86 munsi ya zeru.

Ni frigo ni 5 zifite agaciro karenga miliyoni 50 z'amanyarwanda, zije ziyongera ku zindi zihari zose zizifashishwa mu kubika neza inkingo za COVID19.

Uretse izo frigo ziri ahitwa i Masoro mu Mijyi wq Kigali, hari kandi ibindi bikoresho bikoresho byabugenewe byafasha kugeza izo nkingo za COVID19 mu ntara mu gihe zizaba zigiye guhabwa abaturage. 

RBC ikaba ivuga ko yiteguye kwakira inkingo za COVID19 igihe cyose zizaba zigeze mu gihugu. 

U Rwanda rukaba rwaramaze gutanga ubusabe bwarwo bw'inkingo za COVID19, bikaba byitezwe ko muri Werurwe 2021 zizaba zabonetse.

RBC kubona ibi byuma bikonjesha ari kimwe mu bikomeye biri mu myiteguro yo kwakira inkingo, aho imyiteguro kuri ubu igeze kuri 95%.

Urukingo rwa COVID19 nirugera mu Rwanda ruzaba rwiyongereye ku nkingo zinyuranye 12 zisanzwe zihari zirimo izihabwa abana ndetse n'abantu bakuru.


Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage