AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda rufite gahunda yo gutangiza ingendo z'indege mu Bushinwa

Yanditswe Jan, 13 2018 22:27 PM | 6,624 Views



Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubushinwa Wang Yi ari mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi 2 mu Rwanda. Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangaje uru ruzinduko rwa mugenzi we w'ubushinwa rugamije gushimangira ubushuti hagati y'abaturage b'ibihugu byombi.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'ubushinwa Wang Yi ari kumwe n'itsinda ayoboye bagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Rwanda ndetse n'inzego zitandukanye zifite iterambere mu nshingano. Ni ibiganiro bigamije guteza imbere inganda mu Rwanda, ubwubatsi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro nk'uko bisobanurwa na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'ibikorwa by'umuryango w'afrika y'iburasirazuba Louise Mushikiwabo.

Yagize ati, "Nkuko dushaka kuzamura ubukungu bw'u Rwanda bushingiye ku bintu bitandukanye hagamijwe kugera ku rwego rw'ibihugu byihagije nkuko biri mu ntego zacu mu cyerekezo 2020, Ubushinwa tubukeneyeho ubufasha mu bijyanye n'inzobere cyane cyane mu nzego zitandukanye ubushinwa bufite impuguke. Dukeneye impuguke mu iterambere ry'inganda, ibikorwa by'ubwubatsi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro urwego rw'ingenzi mu Rwanda.

Minisitiri Mushikiwabo akomeza avuga ko ibi biganiro kandi bigamije no kunoza uburyo companyi ikora ingendo zo mu kirere Rwandair yatangira kugera no mu Bushinwa. Ibintu avuga ko bizarushaho gushimangira ubucuti hagati y'abaturage b'ibihugu byombi, dore ko ishoramari ry'ubushinwa ku mugabane wa Afurika ryikubye inshuro zirenga 20 mu myaka igera kuri 20. Ati, "Twizeye ko ubushuti bwacu bushobora kugaragarira no mu buryo abaturage basabana, mu gihe kiri imbere turifuza ko Abashinwa bazakomeza kuza mu Rwanda ku mpamvu 2, twizeye ko mu gihe Rwandair izaba itangiye ingendo i Guangzhou ibi ntibizazamura ubucuruzi bw'ibihugu byombi gusa ahubwo bizatuma n'abaturage barushaho kumenyana, ibyo nibyo inshuti zikora."

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'ubushinwa Wang Yi avuga ko igihugu cye cyizeye imikoranire myiza na Afurika mu gihe Perezida wa Repubulika y'u rwanda Paul Kagame azaba ayoboye umuryango wa Afurika yunze ubumwe guhera mu mpera z'uku kwezi kwa 1.

Minisitiri Wang Yi yasuye kandi urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi aho yasobanuriwe amateka yaranze Jenoside, ashyira indabo kumva ishyinguyemo imibiri isanga ibihumbi 250 mu rwego rwo guha icyubahiro imibiri ihashyinguye.

Uruzinduko Minisitiri w'ububanyi n'amahanga W'ubushinwa Wang Yi agiriye mu Rwanda, ruje rukurikira urugendo perezida Paul Kagame yagiriye mu gihugu cy'ubushinwa umwaka ushize mu kwezi kwa 3.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage